Perezida Putin yasabye agahenge mu ntambara Ukraine imubera ibamba

Ejo ku wa Kane Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yategetse ingabo z’igihugu cye kuba zihagaritse imirwano mu gihe cy’amasaha 36 muri Ukraine muri izi mpera z’icyumweru, ubwo hazaba hizihizwa Noheli mu idini rya Orthodox izaba ku itariki 7 uku kwezi. Gusa uruhande rwa Ukraine rwo ntirushyigikiye ibi byatangajwe na Putin.

Mu bihe bitandukanye intambara y’u Burusiya na Ukraine imaze, hagiye habaho gutanga agahenge ku ruhande rw’inagabo za Putin nko mu gihe cyo kureka abasivili ngo bahunge cyagwa korohereza ibikorwa by’ubutabazi mu duce tumwe na tumwe twa Ukraine.

Gusa iri tegeko rya Putin ni ryo rya mbere rigiye kubahirizwa rituma habaho kutarasa kw’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine hose kuva muri Gashyantare 2022.

Perezida Putin asaba Ukraine kubahiriza ibyo guhagarika kurasana, yagize ati “Dushingiye ku kuba umubare munini w’abaturage b’aba–Orthodox baba mu turere turi kuberamo imirwano, turahamagarira uruhande rwa Ukraine gutangaza ko imirwano ihagaze mu rwego rwo kubaha amahirwe yo kwitabira ijoro rya Noheli hamwe n’umunsi w’ivuka rya Kristo”.

Gusa iri tegeko rya Perezida Putin ntirigaragaza neza niba imirwano yaba ihagaritswe mu buryo busesuye no mu gihe uruhande rwa Ukraine rwaba rukomeje kurwana.

Ntirisobanura neza niba u Burusiya bwakwirwanaho busubiza umwanzi inyuma cyangwa niba habaho kuzibukira mu gihe cy’umunsi n’igice Putin yavuze.

Uruhande rwa Ukraine rwo rwagaragaje kudashira amakenga ibyifuzo bya Putin rugaragaza ko rutahagarika intambara.

Perezida Zelenskyy yagize ati “Ubu barashaka gukoresha Noheli nk’iturufu kugira ngo bahagarike intambwe y’ingabo zacu muri Donbas maze babone uko bazana ibikoresho, intwaro no gukomeza kudusatira. Ibi se bizatanga iki? Cyaba ari nk’igihombo kiyongeye ku bindi”.

Serhiy Haidai, ukuriye ubuyobozi bw’igisirikare cy’akarere ka Luhansk, yatangarije Televiziyo ya Ukraine ati “Ku bijyanye n’aka gahenge, barashaka gusa kuruhuka umunsi umwe cyangwa ibiri, kugira ngo bisuganye maze bazane intwaro nyinshi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni agahenge kasabwe n’umukuru w’idini rya orthodoxes ryo mu Burusiya.Nyamara afatanyije na Putin.Uwo munyedini,yizeza abasirikare ba Putin ko Imana ibashyigikiye ku rugamba.Byerekana ko amadini yivanga cyane mu ntambara zibera mu isi,nyamara mu kiliziya bakigisha urukundo.Ni uburyarya.

Gatera yanditse ku itariki ya: 7-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka