Perezida Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda n’iza SADC ziri muri Cabo Delgado

Ku wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, yagiriye uruzinduko mu Karere ka Mueda mu Ntara ya Cabo Delgado ahari Ingabo z’u Rwanda n’iza SADC.

Perezida Nyusi yasuye Ingabo muri Cabo Delgado
Perezida Nyusi yasuye Ingabo muri Cabo Delgado

Yakiriwe na Brig Gen Vidigal, Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique (FADM) w’agateganyo wasobanuriye Perezida uko umutekano wifashe mu Ntara za Cabo Delgado na Niassa. Yahuye kandi n’abahagarariye Ingabo z’u Rwanda na SADC (SAMIM).

Perezida Nyusi yashimiye ibihugu byose byaje gutanga ubufasha mu bikorwa byiza byakozwe mu kurwanya iterabwoba, anabasaba gukomeza gukaza umurego mu bikorwa bya gisirikare mu turere twa Macomia, Mocimboa da Praia, Nangade Mueda ndetse no ku kirwa cya Ibo.

Perezida Nyusi yaboneyeho umwanya wo gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange bemeye kohereza abana babo mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba kandi yongeraho ko igitambo cyabo kitazibagirana.

Yakomeje ashimira kandi abari mu butumwa bwa SADC muri Mozambike (SAMIM) ahari Ingabo zidasanzwe za Bostwana; kubikorwa bakoze. Yashimye Ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzaniya na Lesotho ku nkunga yabo yo gutanga amazi, ibiryo ndetse no gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byabaturage byangijwe mu turere dutandukanye.

Yasabye ko bakomeza kuba maso mu Karere ka Macomia kuko ho inyeshyamba zigikomeje guteza umutekano muke.

Perezida Nyusi yasabye ko Ingabo za Mozambique ziga binyuze mu bunararibonye bw’Ingabo zaje kubatera inkunga, kuko abafatanyabikorwa batazahoraho iteka muri icyo gihugu.

Perezida wa Mozambique yaboneyeho umwanya wo kwifuriza Ingabo ziri mu bikorwa bihuriweho byo kurwanya iterabwoba muri icyo gihugu, umwaka mushya muhire wa 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka