Perezida Nicolás Maduro wa Venezuela yongeye kwakirwa muri Brazil

Perezida Maduro yakiriwe na Perezida mushya wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva, mbere gato y’inama y’abayobozi 11 b’ibihugu by’Amerika y’Amajyepfo, ibera muri Brazil kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023.

Ubwo yakiraga Perezida Maduro ku wa mbere tariki 29 Gicurasi 2023, Perezida Lula wa Brazil yagize ati “Ikintu cy’ingenzi cyane mu kuza hano kwa Maduro, ni uko iyo ari yo ntangiriro yo kugaruka kwa Maduro”.

Perezida Maduro we yavuze ko iyo ari intangiriro y’urugendo rushya rw’imibanire myiza y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Venezuela irafunguye ku bashoramari b’Abanya-Brazil, kandi ibihugu byombi bigomba gushyira hamwe uhereye none n’ikindi gihe cyose”.

Perezida Maduro yaherukaga gusura Brazil mu 2015, ku butegetsi bwa Jair Bolsonaro wahoze ayobora icyo gihugu, nyuma akagaragaza ko mu bijyanye na Politiki atishimira gukorana na Perezida Maduro, ndetse mu 2019, atangaza ko Perezida Maduro atemerewe kwinjira muri Brazil.

Perezida Lula, mu rwego rwo kugaragaza umubano mwiza afitanye na Perezida Maduro, yavuze ku bihano Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zafatiye Venezuela, harimo kwanga kumwemera nka Perezida wemewe wa Venezuela, avuga ko birimo akarengane.

Kuri Perezida Maduro, urwo ruzinduko yagiyemo muri Brazil, rwabaye umwanya wo kongera gusaba ko USA yakuraho ibihano byafatiwe Venezuela, avuga ko ahamagarira ibindi bihugu byo mu Muryango w’Ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo, kwamagana ibyo bihano.

Perezida Maduro yatorewe kuba Perezida wa Venezuela mu 2013, ariko nyuma agenda avugwaho kuba abangamira uburenganzira bwa muntu.

Uko guhutaza uburenganzira abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Venezuela, ni byo byatumye USA ifatira ibihano ubutegetsi bwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka