Perezida Magufuli aziyamamariza kongera kuyobora Tanzania

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, yatangaje ko azongera kwiyamamaza, agahatanira kongera kuyobora iki gihugu, naramuka atowe, kuri manda ye ya 2. Amatora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi muri uyu mwaka wa 2020, ariko itariki azaberaho ntiratangazwa.

Dr John Pombe Magufuli
Dr John Pombe Magufuli

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 17 Kamena 2020, Perezida Magufuli yavuze ko agifite inshingano zo kurangiza gahunda ye, igomba guhera mu mwaka wa 2020 kugera mu mwaka wa 2025. Yasabye abaturage gukomeza kumusengera, kuko ngo atangiye urugendo rukomeye, rusaba ubushake n’ubuntu bw’Imana kugira ngo agere ku ntego yiyemeje.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Magufuli bakomeje kumushinja ko atitwaye neza mu kurinda abaturage icyorezo cya Covid-19, ko nubwo nta mibare itangazwa guhera mu kwezi kwa Mata 2020, ubwandu ari bwinshi mu gihugu.

Bavuga ko bishobora kuzateza ibibazo mu gihe aya matora yakorwa iki cyorezo kigihari. Ni mu gihe Perezida Magufuli we, akomeje gusaba abaturage gusenga cyane, kuko ngo amasengesho ari yo azabarinda Covid-19.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Tanzania, ku wa kabiri tariki ya 16 Kamena 2020, Perezida yasheshe Inteko Ishinga amategeko, kugira ngo hitegurwe amatora ataha, aho yavuze ko azarangwa n’ubwisanzure. Ni mu gihe abatavuga rumwe na we batahwemye gushinja ubutegetsi bwe kubiba ubwoba no guhohotera abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka