Perezida Macron yavuze ko abanze kwikingiza Covid-19 ubuzima bugiye kubagora

Mu kiganiro Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yagiranye n’Ikinyamakuru ‘Le Parisien’ ku wa Kabiri tariki 4 Mutarama 2022, yatangaje ko agiye gutuma ubuzima bukomera ku bantu banga kwikingiza Covid-19.

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

Perezida Macron yagize ati "Abatikingiza ndumva nshaka kubabangamira, kandi bigakomeza bityo, ni bwo buryo buhari".

Ati "Abantu bagera kuri 90 %, bitabiriye kwikingiza, ni umubare muto w’abantu babyanze. Abo rero ni bo bagiye kubangamirwa, mumbabarire kubivuga gutyo. Njyewe singamije kubangamira Abafaransa, ariko abatikingiza ndumva nshaka kubabangamira cyane”.

Akomeza agira ati “Sinzabashyira muri gereza, sinzabakingira ku ngufu, ariko ni ngombwa kubabwira ko uhereye ku itariki 15 Mutarama 2022, ntimushobora kujya muri resitora, ntimushobara kujya ahahurira abantu benshi, ntimushobora kunywa ikawa, ntimushobora kujya kureba amakinamico, ntimushobora kujya muri sinema n’ahandi".

Nyuma y’uko Perezida Macron avuze ayo magambo, abatavuga rumwe na we bahise bayanenga, harimo Jean-Luc Mélenchon, Umudepite akaba n’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika mu Bufaransa, yabaye mu ba mbere bagize icyo bavuga kuri ayo magambo Perezida Macron yavuze.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati "Perezida azi neza ibyo avuga? Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ari kwigisha/gukora ubukangurambaga aho gukoresha agahato. Ariko we akavuga ko agiye guhangayikisha abatikingiza”.

N aho uwitwa Marine Le Pen, na we w’Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ataha, yagize ati "Umuntu nka Perezida ntiyagombaga kuvuga biriya, kuko bibangamiye ubumwe bw’Abenegihugu, bagacikamo ibice, mu gihe yashaka gufata abatarikingije akabagira abaturage bari ukwabo. Emmanuel Macron yateshutse ku nshingano ze".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka