Perezida Macron yasabye Gabriel Attal kuguma ku butegetsi by’igihe gito

Nyuma yuko Minisitiri w’Intebe Gabriel Attal atangaje ko ashyikiriza Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ubwegure bwe, kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024, Perezida Emmanuel Macron yamusabye ko aguma ku butegetsi by’igihe gito.

Emmanuel Macron yasabye Gabriel Attal (Uri ibumoso) kuguma ku butegetsi by'igihe gito
Emmanuel Macron yasabye Gabriel Attal (Uri ibumoso) kuguma ku butegetsi by’igihe gito

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko Macron yasabye Gabriel Attal kuguma ku mwanya yari ariho ku bw’umutekano w’Igihugu. Byagize biti: ”Perezida yasabye Gabriel Attal gukomeza kuba Minisitiri w’Intebe muri iki gihe, kugira ngo Igihugu kibungabunge umutekano."

Ibiro bya Macron byavuze ko nyuma yuko ahuye na Attal, yamushimiye ubufatanye yagaraje mu bikorwa byo kwiyamamaza, amusaba kuguma Ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Attal yari yatangaje ku Cyumweru tariki ya 07 Nyakanga 2024 ko ashyikiriza ubwegure bwe Perezida Emmanuel Macron mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nyuma yuko ihuriro NFP (Nouveau Front Populaire) ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryegukanye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Attal yari yatangaje ko mu gihe yasabwa kutegura, yakwemera kuguma mu nshingano kubera imikino ya Olympique u Bufaransa bwitegura kwakira.

Gabriel Attal yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa na Perezida Emmanuel Macron muri Mutarama 2024. Gabriel Attal yaciye agahigo ko kuba Minisitiri w’intebe wa mbere muto w’imyaka 34 mu mateka y’u Bufaransa.

Attal yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Elizabeth Borne wari weguye kuri uwo mwanya. Yabaye Minisitiri w’Ibikorwa bya Leta n’Imari Mu mwaka wa 2022/2023, ndetse yabaye Minisitiri w’Uburezi n’Urubyiruko nyuma agirwa Minisitiri w’Intebe. Attal ni Umufaransa ufite inkomoko mu Bayahudi akaba yaravukiye muri Tunisia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka