Perezida Macron yasabye abanyapolitike gufatanya mu gushyiraho guverinoma nshya

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ko hategurwa ianam ihuza abanyapolitike batandukanye mu rwego rwo gutegura ishyirwaho rya Guverinoma nshya.

Perezida Macron yasabye abanyapolitike gufatanya mu gushyiraho guverinoma nshya
Perezida Macron yasabye abanyapolitike gufatanya mu gushyiraho guverinoma nshya

Macron atangaje ibi nyuma y’uko mu gihugu cye hari ibibazo bya politike byatewe no gutakarizwa icyizere kwa Guverinoma yari iyobowe na Minisitri w’Intebe Michel Barnier, agasabwa guhita yegura.

Umuyobozi w’ishyaka Les Verts, Marine Tondelier, yatangaje iki cyifuzo cya Perezida Emmanuel Macron, nyuma yo kugirana ibiganiro byabereye mu biro bye.

Michel Barnier, yegujwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, mu matora yateguwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, mu rwego rwo kumutakariza icyizere mu cyumweru gishize.

Abadepite 331 muri 577 ni bo batoye bashyigikira icyemezo cyo kweguza Guverinoma, cyatangijwe n’abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), byatangaje ko ariyo mpamvu Perezida Macron yasabye ko haba inama ihurije hamwe abanyapolitike batandukanye kugira ngo baganire uburyo bwabahuza muri Guverinoma nshya.

Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe yegujwe, Perezida Macron amaze kubonana n’abayobozi b’amashyaka atandukanye, buri wese ukwe. Mu cyumweru gishize, Perezida Macron yatangaje ko adateganya kwegura ndetse azasoza manda ye izarangira mu 2027.

Yavuze ko ateganya gufata ibyemezo bizagirira u Bufaransa akamaro mu mezi 30 asigaranye ku buyobozi, kandi ko azagena Minisitiri w’Intebe mushya mu misi iri imbere.

Tariki 5 Nzeri 2024, ni bwo Emmanuel Macron yatangaje ko yagize Michel Jean Barnier Minisitiri w’Intebe mushya muri Guverinoma ihuriweho n’amashyaka atandutanye nyuma y’uko ihuriro ry’amashyaka NFP (Nouveau Front Populaire) ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryari rimaze gutsindira imyanya 180 mu Nteko Ishinga Amategeko, rigakurikirwa na Ensemble ya Perezida Macron yatsindiye 159.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka