Perezida Macron w’u Bufaransa arasura Beirut iherutse guhura n’akaga

Kuri uyu wa kane tariki 06 Kanama 2020, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, arasura Liban mu rwo kwifatanya n’iki gihugu, nyuma y’iminsi ibiri habaye iturika ridasanzwe ryahitanye abagera ku 113 abandi 4000 bagakomereka ku cyambu cya Beirut muri Liban. Niwe mu Perezida wa mbere usuye iki gihugu nyuma y’ibi byago, ari no mu ba mbere bohereje inkunga yo gutabara, gufasha kuzimya umuriro, bashakisha n’abantu bagwiriwe n’inkuta z’amazu.

Emmanuel Macron
Emmanuel Macron

Aragera ku cyambu cya Beirut, ahari abantu ibihumbi kuri ubu batakigira aho baba, ndetse n’ubuzima bukaba bugoye kuko ibyabo byose batikiriye muri iryo turika.

Perezida Macron, aragera i Beirut saa sita z’amanywa, aganire n’abayobozi bakuru ba Liban, nyuma agirane ikiganiro n’abanyamakuru mbere yo gusubira mu Bufaransa.

Guverineri w’uyu Mujyi, wanagaragaye cyane ku mafoto ku.mbuga nkoranyambaga yuzuye amaraso, yavuze ko ibintu bimeze nabi cyane i Beirut. Yagize ati: "Ni ubwa mbere mu mateka ya Beirut habaye akaga kameze gutya. Abantu bagera ku bihumbi 300 ntibagira aho bakinga umusaya".

Abayobozi b’inzego zinyuranye, bavuga ko iri turika ryatewe n’ibinyabutabire byo mu bwoko bwa "Nitrate d’Ammonium" bipima toni 2 750 byari bimaze imyaka 6 bibitse kuri icyo cyambu, ariko bitarinzwe uko bikwiye.

Abatabazi baba abo muri Liban cyangwa aboherejwe n’ibindi bihugu, baracyagerageza gushakisha ngo barebe ko babona abandi bantu, kuko hari ababuriwe irengero kugera ubu. Liban, iri mu bihe bidasanzwe bizamara ibyumweru bibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka