Perezida Kenyatta yashyizeho icyunamo kubera urupfu rwa Magufuli

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yategetse ko habaho icyunamo cy’iminsi irindwi mu gihugu cya Kenya ndetse n’amabendera yose y’icyo gihugu n’aya EAC akururutswa kugera hagati kugeza Perezida Magufuli witabye Imana ejo tariki 17 Werurwe 2021 ashyinguwe.

Perezida Kenyatta yababajwe n'urupfu rwa Magufuli
Perezida Kenyatta yababajwe n’urupfu rwa Magufuli

Perezida Uhuru kandi nk’uko byavuzwe n’Ikinyamakuru Mwananchi, kuri uyu wa 18 Werurwe 2021, yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha Tanzania nyuma y’urupfu rwa Perezida Magufuli, waguye mu Bitaro bya Mzena mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho bivugwa ko yari arimo kuvurirwa.

Muri ubwo butumwa Perezida Kenyatta yatanze, yasobanuye umubano we na Dr Magufuli mu gihe yari akiriho, avuga ko Tanzania ibuze inshuti n’umuyobozi mwiza wari ufite intego yo guhuza ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Ndibuka ko akenshi uko twahuraga twaganiraga ku iterambere ry’ibihugu byacu byombi, urugendo rwe rwa nyuma yakoreye muri Kenya, twafunguye umuhanda anampa icyubahiro gikomeye tujyana gusura Mama wanjye. Yanantumiye kujya kumusura muri Tanzania nanjye nza kujyayo, tujyana n’ahitwa Chato gusura Mama we, turara aho iwe, turara tuganira ku bijyanye n’umubano wacu nk’Abanyamuryango ba EAC”.

Perezida Kenyatta yasezeranyije ko azakora ibikwiriye byose, bijyanye no kugira ngo uwo muyobozi ashyingurwe neza, kandi ko azakomeza umubano mwiza usanzwe hagati ya Tanzania na Kenya.

Yagize ati “Muri iki gitondo navuganye na Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ndamwihanganisha, ariko nanamwizeza ko tuzakomeza gufatanya na Guverinoma ya Tanzania tugashyingura inshuti yacu, kandi tugakomeza gahunda ye yo guhuza abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka