Perezida Kenyatta yasabye ko Ingabo z’Akarere zitabazwa mu kibazo cy’umutekano muke muri RDC

Perezida Uhuru Kenyatta, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasabye ko hagaruka ituze, nyuma y’imirwano imaze iminsi ibera mu Burasizauba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igakurura ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu, ndetse akaba yasabye ko Ingabo z’Akarere zikwitabazwa muri kibazo.

Perezida Uhuru Kenyatta
Perezida Uhuru Kenyatta

Mu itangazo yasohoye avuga ko kibazo kiriho, Perezida Uhuru yavuze ko ku matariki ya 14-15 Kamena 2022, yahamagaye kuri telefoni bagenzi be bayoboye ibihugu bigize ‘EAC’, baganira ku bijyanye n’uko umutekano uhagaze, nyuma ngo yashimishijwe n’uko abo bayobozi bose bifuza kubona amahoro arambye ku baturage ba RDC. Avuga ko ingabo ziturutse mu Karere (regional force) zizahita zoherezwa muri Congo.

Perezida Uhuru yanditse agira ati “Nzakomeza guhamagarira abayobozi mu Karere gushyiraho Politiki n’ingufu za gisirikare mu rwego rwo gushaka amahoro arambye, ndetse n’umudendezo wa RDC”.

Yavuze kandi ko ibibazo biri muri Congo by’umwihariko, bibangamira cyane gahunda na politiki igamije gukemura ibibazo by’umutekano muri icyo gihugu, nk’uko byari byemeranyijweho bikanasohoka mu itangazo ryanditswe nyuma y’inama yateraniye i Nairobi muri Kenya muri Mata 2022.

Iryo tangazo ryasohotse nyuma y’iyo nama y’i Nairobi, yari iteraniyemo imitwe itavuga rumwe na RDC, ariko umutwe w’inyeshyamba wa M23, wo watangaje ko ibibazo byawo byirengagijwe ndetse ko bitavuzweho muri ibyo biganiro by’i Nairobi, nyuma biza gukurikirwa n’imirwano.

Umutwe wa M23, ugizwe ahanini n’Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, nyuma byaje kuvugwa ko wagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Leta ya Congo ‘FARDC’, ndetse izo ngabo ziva mu birindiro byazo zitsinzwe. Umutwe wa M23, ushinja Guverinoma ya Congo kuba yaranze kubahiriza amasezerano y’amahoro yari yaragiranye n’uwo mutwe mu 2013.

Perezida Uhuru yasabye ko imirwano n’ibibazo byose biri mu Burasirazuba bwa RD Congo byahita bihagarara, hanyuma imitwe yitwaje intwaro yaba iyo muri icyo gihugu cyangwa se ituruka hanze y’icyo gihugu igashyira intwaro hasi, ikitabira ibiganiro bya politiki.

Hagati aho, hari inama y’abakuru b’igisirikare bo mu bihugu bigize EAC iteganyijwe kubera i Nairobi ku itariki 19 Kamena 2022, bikaba biteganyijwe ko hazanozwa uko ingabo ziswe ‘Regional Force’ zashyirwaho n’uko byagenda kugira ngo zoherezwe muri RDC.

Nk’uko bitangazwa na Perezida Uhuru, izo ngabo zituruka mu bihugu bigize EAC, zizahita zoherezwa mu bice bya Congo birimo, Ituri, Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Kivu y’Amajyepfo, kugira ngo zigarure amahoro muri izo Ntara, ndetse ziyabungabunge zifatanye n’ingabo za Leta ya Congo, kandi zikorana bya hafi na ‘MONUSCO’ ( Ingabo za UN zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo).

Izo ngabo za Regional Force zizakorana n’abayobozi b’izo ntara zo muri RDC gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda yari yatangiye yo kwambura intwaro abagize imitwe izitwaza, ikorera muri ako gace, no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bayibarizwamo, (Programme de Desarmement, Demobilisation, Relevement Communautaire et Stabilisation ‘P-DDRCS’), mu rwego rwo kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.

Kugeza ubu, ntibirasobanuka neza, uko izo ngabo ziswe ‘Regional force’ zizashyirwaho n’uko zizakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AMAHORO ARAMBYE KOKO NYAKUBAHWA AZADUFASHA GUSHYIRA HAMWE MAZE DUKEMURIRE HAMWE IBIBAZO BIBANGAMIYE EAC ,NTAMAHORO NTATERAMBERE MUDUSHAKIRE AMAHORO PE ARAKENEWE MURI AKA KARERE.NIYO YAMBERE YABYOSE.

GASORE JUSTIN yanditse ku itariki ya: 20-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka