Perezida Kenyatta ahakana ibyo gushaka kwica Ruto byamuvuzweho

Mu gihe hasigaye iminsi umunani (8) ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, kuko ateganyijwe ku itariki 9 Kanama 2022, intambara yo guterana amagambo hagati ya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto yakomeje kuzamuka, nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye.

Perezida Uhuru Kenyatta
Perezida Uhuru Kenyatta

Ku itariki 31 Nyakanga 2022, Perezida Kenyatta yahakanye ibyo ashinjwa ko ategura kwica Ruto, maze avuga ko yifuza ko uwo mugabo yakora ibye bya Politiki ariko ntashyiremo Uhuru Kenyatta, cyangwa se ngo akomeze kubeshya Abanya-Kenya.

Ibyo Perezida Kenyatta yabivuze ubwo yari mu muhango wo gutaha umuhanda wa ‘Nairobi Expressway’, yavuze ko hashize imyaka itatu Ruto na bagenzi be bamutuka, we akicecekera, atari uko abuze ubushobozi bwo kubafatira imyunzuro.

Perezida Kenyatta yavuze ko gusubiza ibitutsi n’ibinyoma bimuvugwaho, bitari muri gahunda y’ibikorwa bye, muri iki gihe agana ku musozo wa manda ye nka Perezida wa Kenya.

Yagize ati “Si ngombwa ko ubwira abantu ko nshaka kukwica. None se ntiwantutse mu gihe cy’imyaka itatu kandi ntihagire ugukoraho! Sinari ku butegetsi se muri iyo myaka itatu mfite n’ububasha bwose?”

Ati “None se ubu negereje kuvaho nkagenda, ngasigira ubutegetsi undi muntu Abanya-Kenya bazaba batoye, nibwo utekereza ko ntangiye kukugenza?”

Perezida Kenyatta yashimangiye ko nta mpamvu Ruto na bagenzi be bafite yo kumutuka, kuko we icyo yakoze ni uko yaburiye Abanya-Kenya, ngo ntibazemere kubeshywa mu ruhame.

Ati “Ntukomeze kubeshya abantu, mu gihe ngize icyo nsubiza ku binyoma byawe, ntukabwire abantu ko nshaka kukwica. Wowe komeza gahunda zawe zindi undeke njyewe. Nzakomeza gukora akazi kanjye kugeza nkarangije. Wowe shakisha amajwi mu baturage, nibagutora bizaba ari byiza, nibatagutora nta kundi ubwo tuzatahira rimwe”.

N’ubwo Perezida Kenyatta yavuze ibyo, ubwo Ruto yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Kapsabet-Nandi, Ruto yavuze ko adatewe ubwobo no guhangana na Perezida Kenyatta, ndetse n’umukandida ashyigikiye ari we Raila Odinga.

Ruto yagize ati “Bwana Perezida, wakunze kurangwa n’ibikangisho mu gihugu cya Kenya. Reka gutera ubwoba Abanya- Kenya. Akazi kawe ni ukumenya ko Abanya-Kenya bose bameze neza, batekanye. Reka kutubwira ko tuzamenya ko uri Perezida, ibikangisho nkorwaho ntibizambuza gukomeza gahunda zanjye zo gushaka amajwi yo kuba Perezida wa Repubulika”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka