Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gusezera kuri Arap Moi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 11 Gashyantare 2020, yitabiriye umuhango wo gusezera mu cyubahiro kuri Daniel Toroitich Arap Moi, wahoze ari Perezida wa Kenya, uheruka kwitaba Imana.

Perezida Kagame yifatanyije na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma barimo uwa Djibouti, Saharawi, Sudani y’Epfo, Uganda ndetse na Ethiopia.

Ni umuhango wabereye kuri Sitade ya Nyayo mu murwa mukuru wa Nairobi.

Ni umuhango waranzwe n’amasengesho yavuzwe n’abanyamadini n’amatorero, bagarutse ku mirimo Arap Moi yakoreye igihugu ubwo yari akiri Perezida, baboneraho no kumusabira ndetse no gusengera igihugu n’umuryango we.

Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bafashe ijambo bagarutse ku mirimo Daniel Arap Moi yakoze mu gihugu cye, aho cyane cyane yateje imbere uburezi.

Bagarutse kandi ku kuba yarakomeje gutera ikirenge mu cya Perezida wa mbere wa Kenya, Mzee Jomo Kenyatta, agaharanira ko amahoro akomeza gushinga imizi muri kenya.

Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Kenya muri rusange, ndetse n’umuryango wa Moi by’umwihariko.

Yagize ati "Turi hano kubera umubano mwiza hagati y’abaturage b’u Rwanda na Kenya, kwifatanya hamwe na Perezida wanyu, n’umuryango wa nyakwigendera Perezida Daniel Arap Moi, n’abaturage ba Kenya.

Mwakoze kuduha uyu mwanya, kugira ngo tubihanganishe, no kubabwira ko igihe cyose abaturage ba Kenya bashavuye, igihugu cyacu n’abaturage bacu baba bifatanyije namwe mu kababaro, kandi ko igihe Abanyakenya hari ibyo bagezeho mu iterambere, na byo tubisangira".

Biteganyijwe ko Daniel Arap Moi azashyingurwa kuri uyu wa gatatu tariki 12 Gashyantare 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tuge twibuka ko ari iwabo wa twese.Wakira,wakena,waba umuyobozi ukomeye,jya ubyibuka.Ni iki wakora?Imana igusaba kuyishaka ushyizeho umwete,ntiwibere gusa mu gushaka ibyisi.Nicyo yaturemeye.Ikibazo nuko benshi batabikozwa.Bibwira gusa ko ubuzima ari shuguri,politike,etc...Bakibeshya ko nibapfa bazahamagara padiri cyangwa pastor,bakabasengera.Ibyo ni uguta igihe.Iyo udashatse Imana ukiriho,nta wundi uzayigushakira,cyangwa uzagusabira imbabazi z’ibyaha wakoze.Nkuko bible ivuga,kwibera mu byisi gusa ntushake Imana bizabuza paradizo abantu nyamwinshi.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka