Perezida Kagame yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Gabon
Perezida Paul Kagame yageze muri Gabon aho yifatanije n’abayobozi batandukanye ku Isi mu birori by’irahira rya Gen Brice Clotaire Oligui Nguéma watorewe kuyobora iki Gihugu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yageze muri Gabon kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Gicurasi 2025.
Minisiteri y’Umutekano mu gihugu yatangaje ko Perezida Oligui Nguéma yatsinze amatora yabaye ku wa 12 Mata 2025, aho yabonye amajwi 94.85%.
Mu bandi bakuru b’ibihugu bategerejwe muri ibi birori, barimo Teodoro Obiang Nguéma Mbasogo wa Guinée Équatoriale, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Santrafurika, Mahamat Idriss Déby Itno wa Tchad, na Paul Kagame w’u Rwanda.
Abandi bayobozi bategerejwe ni Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Mamady Doumbouya wa Guinée Conakry, Adama Barrow wa Gambia, na Umaro Sissoco Embalô wa Guinée Bissau n’abandi.

Perezida mushya wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui Nguéma biteganyijwe ko ibirori by’irahira rye, bibera mu Murwa Mukuru Libreville, muri Sitade ya Angondjé ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 35.000.
Iyi ni inshuro ya mbere mu mateka y’iki gihugu aho umuhango nk’uyu utari bubere mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Bord de Mer.
Gen Brice Clotaire Oligui Nguéma niwe wayoboye ubutegetsi bw’igisirikare mu nzibacyuho muri Gabon nyuma yo guhirika Ali Bongo muri Kanama 2023.

Perezida Brice Oligui Nguéma w’imyaka 50 y’amavuko agiye kuyobora Gabon mu gihe cy’imyaka irindwi, nyuma y’uko yari amaze amezi 20 ari Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, nyuma ya kudeta (coup d’état) yavanyeho Perezida Ali Bongo ku itariki 30 Kanama 2023.
Ali Bongo yakorewe kudeta amaze imyaka 14 ku butegetsi ariko we n’abo mu muryango we bari bayoboye Gabon guhera mu mwaka wa 1967.
VIDEO – Perezida wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema yashimiye Perezida Kagame witabiriye irahira rye. pic.twitter.com/eNZHjEe0zs
— Kigali Today (@kigalitoday) May 3, 2025
Ohereza igitekerezo
|