Perezida Kagame yavuze ko Afurika itazongera kunyurwa no kuba umuguzi w’ikoranabuhanga gusa
Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kugira uruhare rugaragara mu kubaka no guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI), aho gukomeza kuba umuguzi waryo gusa, ashimangira ko gushora imari muri iri koranabuhanga ari byo bizafasha kurinda ejo hazaza h’umugabane n’isi muri rusange.
Yabivugiye mu nama mpuzamahanga ya AI for Good Global Summit 2026, yagarutse ku ruhare AI ishobora kugira mu guhindura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu, ariko agaragaza ko bisaba ubufatanye n’ishoramari rihagije kugira ngo inyungu zayo zigere kuri bose.
Yagize ati "Ubwenge buhangano bufite ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abantu no gukomeza guteza imbere ubukungu bw’ibihugu."
Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe ikoranabuhanga ririmo guhinduka urubuga rw’ihangana hagati y’ibihugu bikomeye, ibintu yavuze ko bishobora kudindiza uruhare AI yagira mu kwihutisha iterambere.
Ati "Amakimbirane ashingiye kuri politiki mpuzamahanga yatumye ikoranabuhanga rihinduka urubuga rw’ihangana. Ibyo bikuraho umwanya wo kwibanda ku buryo AI ishobora kwihutisha iterambere."
Yakomeje avuga ko nubwo hakiri byinshi bitarasobanuka kuri AI n’ingaruka ishobora kugira mu gihe kiri imbere, amahanga akwiriye gukomeza kuyibonamo amahirwe.
Ati "Nubwo hakiri byinshi tutarasobanukirwa ku bwenge buhangano, tugomba gukomeza kugira icyizere. Ni inshingano zacu guhindura imbogamizi amahirwe yagirira twese akamaro."
Afurika ifite amahirwe akomeye
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kugira uruhare rukomeye mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, cyane cyane bitewe n’uko mu mwaka wa 2050 izaba ifite umubare munini kurusha ahandi ku isi w’abakozi bafite imyaka yo gukora.
Yagize ati "Mu mwaka wa 2050, Afurika izaba ari yo ifite abakozi benshi kandi biyongera ku muvuduko munini kurusha ahandi hose ku isi."
Yashimangiye ko urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika rwatangiye kwerekana ubushobozi mu gukoresha AI, bityo hakaba hakenewe kongera ishoramari ribafasha kurushaho kuyibyaza umusaruro.
Abishimangira, Perezida Kagame ati "Hari inkuru nyinshi zigaragaza ibyo urubyiruko rwacu rumaze kugeraho rukoresheje ubwenge buhangano. Tugomba kurushoramo imari, kuko ibyo bizagirira akamaro buri wese."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|