Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Kazakhstan

Perezida Paul Kagame yageze i Astana, Umurwa Mukuru wa Kazakhstan mu ruzinduko rw’akazi agirira muri iki Gihugu ndetse akazitabira Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana (Astana International Forum).

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev bazagirana ibiganiro bizabera mu muhezo mbere yo kuganira n’itangazamakuru ndetse hakazasinywa amasezerano menshi y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yaherukaga gusura Kazakhstan mu 2015. Icyo gihe yahuye n’uwari Perezida Nursultan Nazarbayev.

Ibi byabaye mbere y’uko habaho gushimangira umubano utajegajega w’ibihugu byombi, watangiye mu 2016 ubwo u Rwanda rwashyiragaho ambasaderi wa mbere uruhagarariye muri Kazakhstan.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka