Perezida Kagame yasuye icyicaro gikuru cya FIFA

Perezida Paul Kagame yasuye icyicaro gikuru cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ahura na Perezida wayo Gianni Infantino, ndetse anasura inzu ndangamurage ya yayo.

Perezida Kagame Ahabwa impano na Gianni Infantino wa FIFA
Perezida Kagame Ahabwa impano na Gianni Infantino wa FIFA

Amaze gusura inzu ndangamurage ya FIFA, Perezida Kagame yashimiye Umuyobozi wa FIFA ku mpano yamuhaye, anamwizeza ko azagaruka agasura ibindi bice bigize inzu ndangamurage ya FIFA atabashije gusura.

Yagize ati “Ni amahirwe akomeye kuba mbashije gusura iyi nzu ndangamurage, mwakoze cyane ku mpano nziza mwampaye. Nzafata umwanya uhagije ngaruke nsure n’ibindi bice by’iyi nzu ndangamurage ntabashije kugeramo".

Yashimiye kandi Gianni Infantino ndetse n’ikipe bafatanya kuyobora FIFA ku bufatanye bakomeje kugirana, kugira ngo imirimo ya FIFA igende neza.

Muri uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa 8 Kamena 2017, Perezida wa FIFA Gianni Infantino yahaye impano Perezida Kagame, zirimo umwenda wo gukinana wanditseho rimwe mu mazina ye, ndetse na numero icyenda.

Infantino wa FIFA yahaye Impano Perezida Kagame y'Umupira wo gukinana wanditseho izina rimwe rye
Infantino wa FIFA yahaye Impano Perezida Kagame y’Umupira wo gukinana wanditseho izina rimwe rye

Perezida Kagame yaherukanaga na Gianni Infantino wa FIFA ku itariki ya 27 Gashyantare 2017, aho yari yaje mu Rwanda gushyira ibuye ry’ifatizo ahubakwa Hoteri ya FERWAFA yatewemo inkunga na FIFA.

Ubutumwa Perezida Kagame yatanze amaze gusura Inzu ndangamurage ya FIFA
Ubutumwa Perezida Kagame yatanze amaze gusura Inzu ndangamurage ya FIFA
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umusaza nimukuru mubwenge.mugihe abandi baza bagatereza nkabana bato basanko kujya kuri - bava+.nuko jyambere Muzehe wacu

Mutijima Aman Yussuf yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka