Perezida Kagame yashimiye Macron umwete yagize mu kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron ku butwari n’ubumuntu yagaragaje mu kwemera ko igihugu cye cyagize uruhare mu makosa yabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabivugiye mu muhango wo gutaha urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe i Paris mu Bufaransa.

Kagame yavuze ko imyaka itanu ishize Macron yafashe icyemezo gikomeye cyo gusura u Rwanda nyuma y’itangazwa rya raporo ebyiri zigenga zasesenguye uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

Yavuze ko izo raporo zagaragaje ko u Bufaransa bwari bufite ubushobozi bwo guhagarika Jenoside ariko ntibubikore.

Yibukije ko icyo gihe yavuze ko amagambo ya Macron yari afite agaciro karenze gusaba imbabazi kuko yari ashingiye ku kuri.

Perezida Kagame yanashimiye uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy watangiye uwo murongo mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda mu 2010, aho yemeye ko igihugu cye cyakoze amakosa akomeye kandi ntikigire icyo gikora ngo gihagarike Jenoside.

Yashimangiye ko n’ubwo hakiri abatanyuzwe n’inyandiko zemewe ku ruhare rw’u Bufaransa, urugendo rwo kugera ku kuri rwatangiye kandi rudashobora gusubira inyuma.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka