Perezida Kagame yanenze abafatanyabikorwa ba Afurika badahindura imyitwarire

Perezida Kagame yavuze ko gushaka kubaka Afurika ku isura ariko imikorere ya kera ntihindurwe ari nko “gushyira divayi nshya mu icupa rishaje.”

Perezida Kagame aganira na Chancelier w'u Budage, Angela Merkel
Perezida Kagame aganira na Chancelier w’u Budage, Angela Merkel

Yabitangarije mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama izwi nka “G20 Compact with Africa” yatangiye i Berlin mu Budage kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukwakira 2018.

Iyo nama ihuza ibihugu bikomeye ku isi, hamwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere, abashoramari n’ibihugu 11 bya Afurika birajwe ishinga no gutera imbere.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikomeje kwishyira hamwe mu rwego rwo gushaka icyateza umugabane imbere, ariko bigakomwa mu nkokora n’imwe mu mikorere ya kera ikiranga bamwe mu bafatanyabikorwa, idaha agaciro Abanyafurika.

Yagize ati “‘Compact with Africa’ ifite ibyangombwa bikenewe byose kugira ngo igere ku kigamijwe. Ariko gushyira divayi nshya mu masaho ashaje ntacyo byatugezaho.

"Tugomba kwemera kurenga imikorere ishaje. Dusangiye na Chancellor Merkel ubushake bwo kugera ku bisubizo bishoboka byose ku buryo burambye binyuze mu mishinga mishya.”

Perezida Kagame yashimangiye ko iterambere rya Afurika rizajyana n'imikoranire myiza y'abafatanyabikorwa
Perezida Kagame yashimangiye ko iterambere rya Afurika rizajyana n’imikoranire myiza y’abafatanyabikorwa

Perezida Kagame yavuze ko ukwishyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika gukomeje gukura kandi bikaba bifite akamaro ku buhahirane.

Ati “Amavugurura amaze iminsi akorwa mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika yatumye dushobora kubika agera kuri 12 ku ijana by’ingengo y’imari y’uyu Muryango.”

Biteganijwe ko abashoramari b’Abadage baza kwerekana umushinga mugari bafite wo gushora imari muri Afurika no gushaka amahirwe ahagaragara.

U Rwanda ruyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) na rwo ruri muri iyo gahunda ya CwA, imaze kwinjirwamo n’ibihugu 11 ari byo: Benin, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Maroc, Rwanda, Senegal, Togo, na Tunisia.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi banyuranye
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi banyuranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko ntakubaka Afrika ku isura mugihe imikorere ikiri iya kera abanyafurika dukwiye kwisubiraho tugahindura imikorere yacu buri munya africa akabigira ibye tukumva ko africa igomba guhindurwa natwe ubwacu tudategereje ubufasha buturutse hanze y’umugabane wacu tugashyigikira gahunda nziza yo kwihuza kw’ibihugu bya Afrika tukarushaho guhahirana no gushyigikirana

hirwa yanditse ku itariki ya: 31-10-2018  →  Musubize

IBYO KAGAME AVUGA NIBYO KOKO DUKWIYE KU RENGA IMIKORERE YA KERA TUGASINGIRA IMISHYA. NIBAKOKO BURIWESE ARANJWE INSHINGA NO KUBAKA AFRIC GUSA HARACYARI IMBOGAMIZI KO RUSSWA HARI ABAKIYIKINGIRA IKIBABA BYABA BIGORANYE KUBAKA BANDI BASENYA

musabyimana pascal yanditse ku itariki ya: 30-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka