Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi Mukuru wa ’Formula One’
Yanditswe na
Ruzindana Janvier
Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko muri Singapore, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yahuye n’umuyobozi mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali.

Perezida Kagame kandi yarebye isiganwa rikuru ry’utumodoka duto rya Singapore Grand Prix, wabereye kuri Marina Bay Circuit.
Umukuru w’Igihugu kandi yanitabiriye umusangiro wateguwe na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira mu gihugu cya Singapore, guhera ku wa gatanu tariki 30 Nzeri, rukaba kandi rwarasinyiwemo amasezerano azatuma u Rwanda rutangira kohereza abanyeshuri muri kaminuza ya NTU iri muri za mbere zikomeye ku Isi, ibyo bikazatangira mu mwaka utaha.


Ohereza igitekerezo
|