Perezida Kagame yagizwe umwe mu bazashakisha icyateza imbere urubyiruko ku isi
Perezida Paul Kagame yemeye kuba umwe mu bayobozi ba gahunda y’Umuryango w’Abibumbye igamije gushaka icyafasha urubyiruko gutera imbere.
Iyo gahunda yiswe “Generation Unilimited” yatangirijwe i New York, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nzeri 2018.
Perezida Kagame yavuze ko nta kibabaza nko kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero yarwo kubera kubura amahirwe. Ariko atanga ikizere ko Iyo gahunda iziye igihe.
Yagize ati “Gahunda yo guteza imbere urubyiruko twagejejweho n’Umunyamabanga Mukuru ndetse n’Ubishinzwe ni intambwe ikomeye kandi iziye igihe.”
Yavuze ko Umuryango w’Abibumbye utagirira akamaro abaturage bose udafite igisubizo cy’ibyifuzo by’urubyiruko dufite hirya no hino ku Isi.
Ati “Guha urubyiruko ubumenyi, imyumvire, n’ubushobozi bukenewe kugira ngo batsinde ni kimwe mu ngingo zihutirwa muri politiki z’ibihugu nk’icyacu cy’u Rwanda.”
Yongeyeho ko kandi ibitekerezo by’urubyiruko bizakomeza guhabwa agaciro hirya no hino ku Isi, asaba ubufatanye hagati ya za leta n’abikorera kugira ngo ibyifuzo bya gahunda ya “Generation Unlimited” bishyirwe mu ngiro.
Perezida Kagame waherekejwe na Madame Jeannette Kagame ari i New York aho yitabiriye inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Perezida Kagame ntawe utamugira umuyobozi, kuko ibikorwa bye biramugaragaza.