Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Nyusi wa Mozambique

I Washington DC, ku mu goroba wa tariki 13 Ukuboza 2022, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, byibanze ku mubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Mozambique.

Amakuru ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashyize ahagaragaraga, avuga ko mu biganiro bagiranye bibanze ku kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ibihugu by’u Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano w’ibihugu byombi, kugira ngo bihashye ibyihebe byari byarabujije abaturage ba Mozambique umutekano.

Ku bijyanye no gukomeza gucunga umutekano, abayobozi bakuru ba Polisi mu bihugu byombi, bemeranyijwe ubufatanye by’umwihariko, kurwanya ibyaha byamburikiranya imipaka.

Muri Nyakanga 2021 nibwo u Rwanda rwohereje Ingabo na Polisi muri Mozambique bagera ku bihumbi bibiri, ku busabe bw’icyo gihugu.

Abashinzwe umutekano b’u Rwanda bageze muri iki gihugu, bahangana n’ibyihebe byari bimaze hafi imyaka ine byarayogoje intara y’Amajyaruguru ya Mozambique ya Cabo Delgado.

Nyuma y’amezi 6 izi Ngabo na Polisi zoherejweyo, ibyihebe bimaze kwirukanwa mu birindiro byazo mu Ntara ya Cabo Delgado, hakaba harakurikiyeho ibikorwa byo gukomeza kubaka ejo heza h’abaturage bo muri iyo ntara, kuko bahise bahunguka basubira mu byabo.

U Rwanda rwongereye umubare w’abasirikare rufite muri Mozambique, bose hamwe n’abapolisi ubu bagera ku 2500.

Bimwe mu bimaze kugerwaho muri iki gihugu ni uko Ingabo z’u Rwanda zafashije abaturage ba Mozambique gusubira mu byabo, bari barakuwemo n’intambara kubera ibyihebe, mu turere twa Palma na Mocimboa da Praia tw’intara ya Cabo Delgado, ahabarizwa ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka