Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa ‘Wilmar International’

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Singapore, yahuye na Kuok Hoon Hong, umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo Wilmar International, kizobereye mu buhinzi kikagira n’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, cyane cyane izikora amavuta yo kurya.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bitangaza ko ibiganiro byabo byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2022, baganira ku mahirwe y’ishoramari mu nzego zinyuranye zirimo n’ubucuruzi bushingiye ku bikorwa by’ubuhinzi.

Perezida Kagame yabonanye kandi n’umudipolomate wo muri Singapore wanabaye Perezida w’Akanama k’umutekano ka Loni, Kishore Mahbubani.

Perezida Paul Kagame, mu ruzinduko rw’akazi agirira muri Singapore, yatangiye ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Lee Hsien Loong, bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zirimo iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, ubwiyunge ndetse n’imiyoborere myiza.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko abo bayobozi bombi kandi biyemeje guteza imbere kurushaho, imibanire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na Singapore.

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Singapore Madame Halima Yacob mu ngoro ya perezidansi y’icyo gihugu, The Istana. Ibiganiro bagiranye byibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’izindi ngingo z’ingirakamaro ku bihugu byombi zirimo guhanga udushya, ikoranabuhanga ndetse n’uburezi.

Umukuru w’Igihugu mbere yo kubonana n’abo bayobozi bombi, yabanje gusura Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Nanyang Technological University, atambagizwa ibice biyigize asobanurirwa amateka yayo mu myaka 30 imaze ndetse anageza ijambo ku banyeshuri, abakozi n’abashakashatsi bo muri iyo kaminuza bagera ku 1000.

U Rwanda na Singapore bifitanya umubano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, imari, kubahiriza amategeko, Ikoranabuhanga ndetse na serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka