Perezida Kagame yageze muri Mauritania
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yageze muri Repubulika ya Kisilamu ya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi, ku kibuga cy’indege cya Nouakchott–Oumtounsy International Airport, yakiriwe na mugenzi we Mohamed Ould Cheikh Mohamed Ahmed Ould Ghazouani.

Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi bagirana ibiganiro, ndetse nyuma hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari n’izindi.
Perezida Kagame arasura Mauritania nyuma yo kuva muri Senegal, aho yari yitabiriye umuhango wo gutaha Stade yitiriwe Abdoulaye Wade, aho yari yifatanyije na bagenzi be barimo Macky Sall wa Senegal na Recip Erdogan wa Turukiya, Adama Barrow wa Gambia na George Weah wa Liberia.

Perezida Kagame ntabwo ari ubwa mbere ageze muri Mauritania, kuko yigeze kuhagera akiri Perezida w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bikaba ariko bibaye ubwa mbere agendereye icyo gihugu nka Perezida w’u Rwanda, mu rugendo rugamije kuganira na mugenzi we ku mubano n’inyungu z’ibihugu byombi.
Perezida Kagame na Mohamed Ould Ghazouani ntabwo, ari ubwambere bagiye guhura kuko baheruka kubonana muri Nzeri 2019, ubwo bari bitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, icyo gihe hakaba hari hashize igihe gito Mohamed Ould Ghazouani agiye ku butegetsi, asimbuye Mohamed Ould Abdelaziz.

Muri Gicurasi 2021, nabwo abayobozi bombi bahuriye mu biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa, Champs Élysée, icyo gihe bakaba bari bakiriwe ku meza na Perezida Emmanuel Macron, nk’uko jeuneafrique yakomeje ibitangaza.

Ohereza igitekerezo
|
Nyamara uyu mugabo arakora. Abamurwanya sinzi ko ibi akora bashobora na 1/2 cyabyo. Vive Kagame. Allah akomeze aguhundagazeho imigisha.