Perezida Kagame yagaragaje ko AI izagira uruhare rwa 5% ku musaruro mbumbe w’u Rwanda
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko u Rwanda ruteganya ko ubwenge buhangano (AI), buzagira uruhare rwa 5% ku musaruro mbumbe w’Igihugu.
Yabitangarije mu nama y’iminsi itatu ya Transform Africa Summit (TAS) 2025, itegurwa na Smart Africa Alliance, irimo kubera muri Guinée Conakry guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025, ikaba irimo kuganirirwamo imikoreshereze y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, n’uko ryafasha mu guhanga udushya dutanga ibisubizo ku mugabane w’Afurika.
Mu ijambo yagejeje ku bayobozi b’ibihungu n’abakuru ba za Guverinoma bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Smart Afrika Alliance, yagarutse ku nyungu ubwenge buhangano butegerejweho.
Yagize ati “Mu Rwanda turateganya ko imikoreshereze y’ubwenge buhangano izagira uruhare rwa 5% ku musaruro mbumbe w’Igihugu cyacu, binyuze mu guhanga udushya. Guhanga udushya n’ubunararibonye mu nzego z’ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’izindi.”
Yunzemo ati “Twamaze gushyiraho ifatizo ry’iri terambere binyuze mu gushyiraho politiki y’Igihugu izagenga imikoreshereze y’ubwenge buhangano. Afurika ifite amahirwe yo kugira urubyiruko n’abahanga b’abashoramari mu ikoranabuhanga, kandi bafite ubushake bwo kongerera agaciro inzego z’ingenzi ku bukungu bwacu.”
Aha kandi Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kutagira igishoro gihagije mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga no mu bumenyi aribyo bikibadindiza, kandi ko kuziba icyo cyuho bizava mu mikoranire y’inzego za Leta n’abikorera, ari na ko bakoresha neza ubushobozi bafite kuko bikenewe kurushaho.
Muri iyi nama kandi babifashijwemo n’u Rwanda, Igihugu cya Guinée cyafunguye urubuga rw’ikoranabuhanga ruzabafasha gushyira ku murongo imitangire y’amasoko ya Leta.
Perezida wa Guinée Conakry, Mamadi Doumbouya, yavuze ko bishimiye kwakira ku nshuro ya mbere inama ya TAS, igamije guhanga udushya tuzazana impinduka.
Ati “Ni intego zihura neza n’ibyo niyemeje kugeza ku gihugu cyanjye muri gahunda y’iterambere ry’imibereho n’ubukungu burambye, kandi buhuriweho mu myaka 15 iri mbere.”
Perezida Doumbouya yagaragaje ko gahunda ya Simandou 2040, by’umwihariko mu nkingi yayo ya gatatu yagenewe guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga rishya, hanagamijwe guhindura ubuzima bw’abaturage b’icyo gihugu.
Mu bindi byagaragarijwe muri iyi nama, harimo uko byinshi mu byo abayobozi b’ibihugu biyemeje bigenda bigerwaho, kandi bagomba guhangana n’impinduramatwara za tekinologi nshya zigenda zivuka mu buryo bwihuse.
Hanagaragajwe ko ku mugabane wa Afurika intsinzi zitazava gusa mu buryo bazihutira gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, ahubwo izava mu buryo bazahitamo kurikoresha bahereye ku bibazo bafite, bigahuzwa n’ibyo Afurika ikeneye mu iterambere ryayo bizagirira inyungu abatuye uwo mugabane.
Insanganyamatsiko y’iyi nama y’uyu mwaka iragira iti "Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ku mugabane wa Afurika, hahangwa udushya duhereye imbere mu gihugu, dutange umusaruro ku Isi hose."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|