Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite amahirwe akomeye mu iterambere rya AI ku Isi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence - AI) bufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu no kongera imbaraga z’ubukungu, ashimangira ko Afurika ifite amahirwe akomeye yo gutanga umusanzu mu bukungu bw’ikoranabuhanga ku Isi.

Ibi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga ya AI for Good Global Summit 2026, aho yagaragaje ko mu mwaka wa 2050, Afurika izaba ifite abantu banshi bafite imbaraga zo gukora kurusha ahandi hose ku Isi.

Perezida Kagame yavuze ko ku mugabane wa Afurika hamaze kugaragara inkuru nyinshi zishimishije z’urubyiruko rukoresha AI mu guhanga udushya no gukemura ibibazo bitandukanye, ashimangira ko hakenewe gushorwa imari mu mishinga yabo kugira ngo barusheho kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Yagize ati: “Tugomba gushora imari mu rubyiruko rwacu. Bizaba inyungu kuri bose.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo AI igire umumaro ku bantu bose ku Isi, ari ngombwa ko ikoreshwa neza muri Afurika no mu bindi bice byose by’Isi.

Perezida Kagame yavuze ibi mu rwego rwo kugaragaza uruhare Afurika ishobora kugira mu iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho, ndetse n’akamaro ko gushyigikira urubyiruko mu guhanga ibisubizo bishya bifasha iterambere rirambye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka