Perezida Kagame yagaragaje inzitizi mu gukora inkingo ku mugabane wa Afurika

Perezida Paul Kagame uri mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inama ya gatandatu, ihuza Afurika n’u Burayi irimo kubera i Buruseli mu Bubiligi, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, yayoboye Inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku by’ubuzima n’ikorwa ry’inkingo.

Perezida Kagame yagaragaje inzitizi mu gukora inkingo ku mugabane wa Afurika
Perezida Kagame yagaragaje inzitizi mu gukora inkingo ku mugabane wa Afurika

Perezida Kagame mu ijambo yagejeje kubitabiriye iyo nama, yavuze ko nyuma y’amezi atandatu inkingo za mbere zitanzwe mu Burayi, ku banyafurika bo zitabashije kubageraho ku bwinshi, ndetse atanga urugero ko byatwaye imyaka ibarirwa mu icumi kugira ngo imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida iboneke ku banyafurika. Yanagaragaje ko ikoranabuhanga ari ryo rufunguzo rwo kugabanya ibiciro by’imiti iteye imbere.

Yagize ati “Ubufatanye bwacu bugomba kubamo inkunga ikomeye mu bushakashatsi mu by’ubuzima, guhanahana ubumenyi hagati y’u Burayi na Afurika hamwe n’amasosiyete akora imiti.”

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko icyorezo gishya gishobora kuvuka igihe icyo ari cyo cyose, ariyo mpamvu ubushobozi bwo gukora inkingo aribwo bwa mbere, akaba aribyo bishyirwamo umwete byihuse, kuko icyorezo cya COVID-19 kigomba kuba umusemburo w’ibigomba gukorwa mu bihe bizaza.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugeza ubu inganda zo muri Afurika, zifite inzitizi zikomeye mu gukora inkingo harimo ikoranabuhanga, ubumenyi no kugenzura ubuziranenge, aboneraho gusaba ko ubufatanye hagati y’imigane yombi bugomba gushingira ku gutanga amahugurwa yo kongera ubumenyi n’ubushobozi.

Iyo nama yo ku rwego rwo hejuru mu buzima yayobowe na Perezida Kagame, yanitabiriwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croon ndetse na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz.

Iyo nama Umukuru w’Igihugu yayoboye, ije ikurikira ibiganiro byabaye ku wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022, byabereye i Marburg mu Budage byari byateguwe na BioNTech.

Ibyo biganiro bikaba byaragaragarijwemo ishusho y’ibikorwa remezo, bijyanye n’umushinga wo gukorera muri Africa inkingo zo mu bwoko butandukanye. Ibyo bikorwa remezo bikazubakwa n’ikigo cy’Abadage BioNTech kizobereye mu gukora inkingo.

Iyo Kompanyi yo mu Budage ya BioNTech, yagiranye amasezerano na Leta y’u Rwanda n’iya Sénégal, yo kubaka ikigo cya mbere muri Afurika gikora inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA, byitezeho kugabanya umubare w’inkingo Afurika yajyaga gushaka hanze.

BioNTech ivuga ko mu ntangiriro icyo kigo kizagira ubushobozi bwo gukora doze miliyoni 50 ku mwaka. Ni mu gihe iyo Kompanyi yatangaje ko ibikorwa byo kubaka icyo kigo mu Rwanda, biteganyijwe gutangira hagati mu mwaka utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo our President.! Buri igihe uba ufite ibitekerezo bisobanutse kandi bitanga umurungo nyawo.... Nubwo abazungu baba bifuza Ko Afrika ihora itegereje ibyo basigaje...Gusa waberetse Ko byose bishoboka
Uradushimisha

Kamari Kamasa yanditse ku itariki ya: 19-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka