Perezida Kagame yaganiriye na Macron w’Ubufaransa ku iterambere rya Nikereyeli mu Rwanda

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron baganira ku mubano mwiza kandi ubyara inyungu hagati y’ibihugu byombi.

Aba bakuru b’Ibihugu byombi bahuye nyuma y’inama ya Kabiri mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ingufu za nucléaire zifashishwa mu bikorwa bya gisivile yateranye kuri uyu wa 10 Werurwe 2026.

Perezida Kagame na Macron banunguranye ibitekerezo ku bibazo by’umutekano biri mu Karere ndetse n’akamaro ko gukomeza gushakira hamwe ibisubizo ku mpamvu muzi itera ibyo bibazo.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, inzego z’imari, abahagarariye inganda zitunganya ingufu za nucléaire n’abahanga muri izi ngufu, barebera hamwe uruhare zagira mu gukemura ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muke n’imihindagurikire y’ibihe.

Muri iyi nama Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rufite intego yo kuba Igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane mu 2050. Bityo ko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba amashanyarazi ahagije, ari na yo mpamvu Igihugu cyafashe icyemezo cyo gushyira ingufu za Nikeleyeri ku isonga ry’intego zacyo.

Perezida Kagame yashimye Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nikeleyeri, (International Atomic Energy Agency - IAEA) rukomeje gufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo zo guteza imbere ikoreshwa rw’ingufu za Nikeleyeri.

IAEA iherutse gukora isuzuma kuva tariki 2-9 Werurwe 2026 rigamije kureba ko u Rwanda rwujuje ibisabwa mu kubaka uruganda rw’ingufu za Nikeleyeri.

Perezida Kagame kandi yavuze ko mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku Mihindagurikire y’Ikirere (COP28) guverinoma zitandukanye zasabye ibigo mpuzamahanga bitanga inkunga ko byashyira ingufu za Nikeleyeri mu mishinga byateza imbere, agaragaza ko igihe kigeze cyo gukorera hamwe kugira ngo Afurika ibashe gufashwa muri uru rugendo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka