Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inzu mberabyombi yamwitiriwe mu Bufaransa

Amakuru yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda aravuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, i Strasbourg mu Bufaransa, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inzu mberabyombi “Auditorium President Paul Kagame” y’Ikigo cyitwa IRCAD France cy’ubushakashatsi mu kurwanya Kanseri yibasira inzira y’igogora (Research Institute against Digestive Cancer), cyashinzwe na Prof. Jacques Marescaux.

Perezida Paul Kagame amaze iminsi mu gihugu cy’u Bufaransa aho yitabiriye inama ebyiri. Harimo inama yigaga ku gufasha igihugu cya Sudani kwiyubaka n’indi yize ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika, yatumijwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Mu kwitabira izo nama, Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro n’abayobozi benshi, barimo abakuru b’ibihugu bitandukanye bazitabiriye, ndetse n’abasirikare b’Abafaransa bari mu Rwanda mbere ndetse no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Bufaransa bukaba bwarakunze kuvugwaho kugira uruhare muri yo.

Si ubwa mbere hubakwa ibikorwa remezo bikitirirwa umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Nk’ubu i Dar-es-Salaam mu gihugu cya Tanzaniya, ku muhanda wa Njilima, hari Hoteli y’inyenyeri eshatu imaze imyaka 15, yitwa Kagame Hotel Ltd.

I Lilongwe mu murwa mukuru w’Igihugu cya Malawi, na ho hubatswe umuhanda witiriwe Paul Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nitwa Gilbert.Turabashimira ku makuru yanyu mukomeza kutugezaho acukumbuye.Ibikorwa n’imiyoborere bya his excellence byamaze kurenga imbibi z’u Rwanda.

GILBERT IRIGUKUNZE yanditse ku itariki ya: 20-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka