Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro bakiriwe ku meza na Perezida wa Senegal

Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bayobozi batandukanye, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, bakiriwe ku meza na mugenzi wabo wa Senegal Macky Sall nyuma yo gufungura ku mugaragaro Stade Olympique de Diamniadio.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko uyu muhango witabiriwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu batandukanye bitabiriye ibirori byo gutaha Sitade yitiriwe Abdoulaye Wade wigeze kuyobora Senegal.

Uretse Perezida Kagame, umuhango wo gutaha Stade Olympique de Diamniadio, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Adama Barrow wa Gambia, Gianni Infantino Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Abdoulaye Wade wayoboye Senegal, Umaro Mokhtar Sissoco Embaló Perezida wa Guinea-Bissau, na George Weah uyobora Liberia.

Perezida wa Senegal Macky Sall, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yahaye ikaze aba bakuru b’ibihugu, barimo na Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdoğan.

Yagize ati: “Twishimiye kubaha ikaze kugira ngo dusangirire hamwe uyu mwanya w’ibyishimo no gusabana haba kuri Senegal no muri Afrika.”

Mu birori byo gutaha iyi Stade, kuri uyu mugoroba ku isaha ya saa moya z’i Dakar muri Senegal, hateganyijwe umukino uhuza ikipe ya Senegal ndetse n’ibihangange byakanyujijeho muri ruhago ya Afurika, birimo Samuel Eto’o, Patrick Mboma, Jay-Jay Okocha, El Hadji Diouf, Yaya Touré, Didier Drogba n’abandi batandukanye.

Stade Olympique de Diamniadio, yubatswe mu mujyi mushya uherereye mu birometero birenga 20 uvuye ku murwa mukuru, Dakar. Imirimo yo kuyubaka yatangiye ku itariki ya 20 Gashyantare 2020, ikaba yuzuye itwaye miliyoni zisaga 230 z’Amayero.

Iyo sitade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 50, ikaba yaberaho imikino inyuranye irimo n’umupira w’amaguru. Iyi Sitade biteganyijwe ko izakira imikino Olempike y’urubyiruko muri 2026 izabera muri Senegal, ndetse ikazajya iberaho n’imikino y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Senegal (Les Lions de la Téranga), iherutse no kwegukana igikombe cya Afurika cya 2021 cyaberaga muri Cameroun.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka