Perezida Kagame azahura n’Umwami Philippe w’u Bubiligi

Perezida Kagame ari mu Bubiligi aho yitabiriye inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere izwi nka (European Development Days).

Perezida Kagame azahura n'Umwami w'u Bubiligi
Perezida Kagame azahura n’Umwami w’u Bubiligi

Nyuma yo kugeza ijambo ku bitabiriye iyi nama, ni ho azahura n’Umwami Philippe w’u Bubiligi, nyuma agirane ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Charles Michel.

Iyi nama izaba tariki 5 kugera kuri 6 Kamena 2018, izibanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.

Itangazo Perezidansi yashyize ahagaragara, rivuga ko ari umwanya mwiza ku Rwanda wo kuganira ku mubano n’ibindi bihugu, ku birebana n’akarere ruherereyemo n’isi muri rusange.

Perezida wa Repubulika kandi azagirana inama n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi batandukanye.

Perezida Kagame yaherukaga guhura na Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu Charles Michel muri Nzeri 2017, ariko banahuriye mu Bubiligi muri Kamena uwo mwaka
Perezida Kagame yaherukaga guhura na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Charles Michel muri Nzeri 2017, ariko banahuriye mu Bubiligi muri Kamena uwo mwaka

Bamwe muri bo barimo Perezida w’Inama Nyobozi y’uyu Muryango, Donald Tusk na Komiseri ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere muri uyu Muryango, Neven Mimica.

Azanahura n’uhagarariye Ihuriro ku Bubanyi n’Amahanga n’Umutekano akaba yungirije Umukuru w’uyu Muryango, Federica Mogherini; Perezida wa Komisiyo y’uyu Muryango, Jean-Claude Juncker; na Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’u Burayi, Antonio Tajani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka