Perezida Kagame avuga iki ku bibazo bya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru muri RDC?

Mu gihe Perezida Kagame yari i Paris mu Bufaransa mu ntangiriro z’iki cyumweru mu nama yiga ku bukungu bwa Afurika, yateguwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagize n’umwanya wo kuganira n’itangazamakuru ririmo France 24 na Radio France International (RFI), bamubaza ibibazo byerekeye u Rwanda, ariko banamubaza kuri Congo-Kinshasa nk’igihugu gituranye n’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi baganira
Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi baganira

Muri icyo kiganiro cyabaye ku itariki ya 18 Gicurasi 2021, bamubajije uko abona umwanzuro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wo gushyiraho ‘état de siège’ cyangwa se gushyiraho ibihe bidasanzwe mu Ntara ebyiri z’icyo gihugu, ni ukuvuga Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, aho ubuyobozi bw’inzego za Leta zitandukanye bwakuwe mu maboko y’Abasivili bugashyirwa mu maboko y’abasirikare nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.

Ibyo byakozwe mu rwego rwo kugarura umutekano muri izo Ntara zombi kuko ngo zimaze igihe kirekire mu ntambara zitarangira ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri ako gace, zigahitana abaturage batari bake abandi bagahunga bakava mu byabo.

Asubiza icyo kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru wa RFI, Perezida Kagame yavuze ko icyo cyemezo cya Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari cyiza, ariko cyo cyonyine kidahagije, ko hakenewe gutegura uko ibikorwa bikwiye kugenda.

Avuga ko ubu hari ibiganiro birimo kuba, bigamije gutegura ibikorwa bya gisirikare ‘opérations’ bihuriweho n’Abanyarwanda n’Abanye-Congo muri ako gace, yongeraho kandi ko bisaba kubanza kwiga ikibazo icyo ari cyo neza, kureba ubwo bufatanye hagati y’ibihugu byombi aho bwagarukira, kandi ngo icya ngombwa ni uko abayobozi b’ibihugu byombi bavugana.

Abajijwe ku kijyanye no kuba hari inzobere zemeza ko hari ingabo z’u Rwanda zamaze kugera muri Congo, Perezida Kagame yavuze ko abo babivuga bagombye kwibaza impamvu igisirikare cy’u Rwanda kijya muri Congo.

Yongeyeho ati “Abakunda kuvuga ko hari ingabo z’abanyamahanga muri Congo, ni Loni ifite ingabo zaturutse mu duce dutandukanye tw’isi, ubu zikaba zimaze imyaka isaga 20 muri Congo, zishyurwa Miliyari y’Amadolari ku mwaka, ariko zikaba ntacyo zishobora kwerekana nk’umusaruro w’ibyo zakoze. Ibyo ni ugutsindwa, nyuma ikihisha inyuma yo kwerekana kanaka uyu cyangwa kanaka uriya nk’aho ari we munyacyaha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka