Perezida Kagame yerekeje mu Bufaransa aho ari bwakirwe na Macron

Perezida Kagame ategerejwe i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gicurasi 2018, uruzinduko rwa kabiri aba ahagiriye nyuma y’imyaka itatu.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa rufatwa nk'urudasanzwe
Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bufaransa rufatwa nk’urudasanzwe

Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga no ku iterambere ry’Ibigo biciriritse yiswe VivaTech.

Urugendo rwa Perezida Kagame mu Bufaransa buri gihe ruba ruteye amatsiko, kubera umubano w’ibihugu byombi utarigeze umera neza. Uru rugendo ari na rwo rwa gatanu mu myaka 16.

U Bufaransa bwari nk’umubyeyi mukuru wa Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni imwe.

U Bufaransa bwagiye bushinjwa kenshi kugira uruhare mu gutoza no guha ibikoresho umutwe w’Interahamwe washyize mu bikorwa Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni imwe.

Perezida Kagame wanayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside, ntiyigeze arya iminwa mu kugaragaza uruhare rutaziguye rw’icyo gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ba perezida bane bayoboye u Bufaransa kuva Jenoside yahagarikwa, harimo Jacques Chirac, Nicolas Sarkozy, François Hollande na Emmanuel Macron uriho ubu, Sarkozy ni we wagerageje kugarura umubano n’u Rwanda ariko abandi bose ntibigeze bacana uwaka na rwo.

Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu 2011, aho yakiriwe na Sarkozy mu Ngoro ya Élysée
Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu 2011, aho yakiriwe na Sarkozy mu Ngoro ya Élysée

Macron ufatwa nk’ishami rishya mu miyoborere y’u Bufaransa,akaba yitezweho kongera kugarura umubano ugenda ukendera n’amahanga cyane cyane mu bihugu bya Afurika byakolonejwe n’icyo gihugu.

Bimwe mu byo Perezida Macron agomba kuva ku izima agakora ni ukwemera uruhare rw’igihugu cye mu itegurwa rya Jenoside, nk’uko raporo nyinshi zabigaragaje.

Agomba kandi kongera kuzura umubano mu Rwanda cyane cyane ko kugeza ubu iki gihugu nta ambasaderi gifite mu Rwanda, kuva uwari uhari yakwirukanwa mu myaka itatu ishize.

Gusa ababikurikiranira hafi bemeza ko hari ibimenyetso bigaragara, bitanga icyizere cy’imibanire mishya myiza ishobora kugaruka hagati y’ibihugu byombi.

Babyemeza babishingiye ku kuba hari amakuru avuga ko u Bufaransa bwifuza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ayobora umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa.

U Bufaransa butekereza ko guha Umunyarwanda akayobora uyu muryango na wo udahagaze neza, bidashimangira icyizere icyo gihugu gifitiye u Rwanda muri dipolomasi gusa,ahubwo binagaragaza gucisha make hagashakwa umurongo mushya mu mibanire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka