Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Jamaica

Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, yageze muri Jamaica aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Perezida Kagame akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Norman Manley, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Andrew Holness aherekejwe na Guverineri wa Jamaica, Sir Patrick Allen.

Minisitiri w’Intebe Andrew Holness, abinyujije kuri Twitter ye, yifurije ikaze Perezida Kagame ndetse n’intumwa ayoboye.

Umukuru w’Igihugu kandi agiriye uruzinduko muri Jamaica, nyuma y’urundi rw’iminsi itatu yagiriraga muri Repubulika ya Congo, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Dennis Sassou Nguesso, bakanahagararira isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye azibanda ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ubukorikori, umuco n’ubuhanzi.

Umuvugizi w’ishyaka rya People’s National Party, Lisa Hanna, yavuzeko urugendo rwa Perezida Kagame muri Jamaica ari urw’agaciro gakomeye, kubera uburyo yayoboye u Rwanda akaruvana mu bihe bikomeye rwanyuzemo, bikaba ari igihamya cy’umurava we ndetse n’intumbero ku baturage ayoboye.

Umukuru w’Igihugu kandi biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na Guverineri wa Jamaica, Sir Patrick Allen, Minisitiri w’Intebe Andrew Holness ndetse n’abandi bayobozi batandukanye. Azageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, ndetse azasura imva ishyinguyemo intwari z’igihugu, nk’uko ibinyamakuru byo muri Jamaica byabitangaje.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, bazahagararira umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Jamaica byatangaje ko uru ruzinduko ari urw’agaciro gakomeye, kuko rubaye mu gihe iki gihugu cyizihiza Yubile y’Imyaka 60 kimaze kibonye ubwigenge, nyuma yo kuva mu bukoloni bw’u Bwongereza.

Minisitiri w’Intebe Andrew Holness, yatumiye Perezida Kagame mu myaka ibiri ishize, ariko urwo ruzinduko rukomeza gutinzwa n’uko Isi yari ihanganye n’ibihe bitoroshye by’icyorezo cya Covid-19, guhera mu mwaka wa 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka