Perezida Kagame ari mu Misiri mu ruzindiko rw’akazi

Perezida Paul Kagame yageze i Cairo mu Misiri, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi, akaba yakiriwe mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Al-Ittihadiya na Perezida Abdel Fattah Al-Sisi wa Misiri.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame na Al-Sisi bagirana ibiganiro bibera mu muhezo bizwi nka tête-à-tête, mbere y’ibyo baza kugirana n’itangazamakuru ndetse n’intumwa z’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yaherukaga kugirana ibiganiro ku murongo wa telephone na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi, byagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rukomeje gukora muri Repubulika ya Santrafurika, ndetse no ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Muri ibi biganiro aba Bakuru b’ibihugu byombi bagarutse no ku guteza imbere ubufatanye u Rwanda na Misiri bisanganywe, cyane cyane mu rwego rw’ubukungu n’iterambere, ndetse n’imishinga ihuriweho mu nzego zitandukanye.

Bakomoje kandi no ku mubano wimbitse kandi w’amateka hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’akamaro ko gukorera ku nyungu z’abaturage b’u Rwanda na Misiri.

Baganiriye kandi ku bufatanye hagati y’ibihugu bituriye uruzi rwa Nile, bashimangira ko ari ngombwa guteza imbere inyungu zirukomokaho, binyuze mu biganiro ndetse n’ubwumvikane hagati y’impande zose.

Guverinoma y’u Rwanda na Misiri kandi mu 2024, yasinyanye amasezerano arimo agamije guteza imbere ubucuruzi, ubwikorezi, ubuzima n’ibindi.

Mu byo impande zombi ziyemeje kandi harimo guhana ubutaka buzakorerwaho ubucuruzi, ndetse u Rwanda rwemererwa ubutaka mu Misiri narwo rutanga ubutaka kuri icyo gihugu.

Ubutaka u Rwanda rwahaye Misiri bungana na hegitari icumi buri mu Karere ka Kirehe, hafi y’umupaka w’u Rwanda na Tanzania. Bikaba biteganyijwe ko Misiri izahashyira inzira ibicuruzwa byayo binyuramo, biturutse ku cyambu cya Dar es Salaam kugera mu Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka