Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ikomeye kuri Afurika n’u Bushinwa

Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze mu Bushinwa, aho bitabiriye inama ikomeye yiga ku bufatanye hagati y’icyo gihugu n’umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriwe mu Bushinwa
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriwe mu Bushinwa

Perezida Kagame urimo kuyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yasanzeyo abandi baperezida batandukanye bo mu bihugu biwugize.

Iyo nama yateguwe n’u Bushinwa igamije kongera ubufatanye mu bukungu no mu mikoranire igamije guteza imbere impande zombi.

Iyi nama y’iminsi ibiri izatangira tariki 3 Nzeri 2018, ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti “U Bushinwa na Afurika: kugana ku baturage bahuje intego imwe y’ahazaza kandi ibabyarira inyungu”.

Perezida Kagame nk'umuyobozi wa AU, yakiriwe bidasanzwe
Perezida Kagame nk’umuyobozi wa AU, yakiriwe bidasanzwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka