Perezida Jair Bolsonaro wa Bresil yajyanywe mu bitaro
Perezida wa Bresil, Jair Bolsonaro, yatangaje ko yashyizwe mu bitaro ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, nyuma yo kumva amerewe nabi ku cyumweru amaze gufata amafunguro ya saa sita.

Perezida Bolsonaro abitangaje mu gihe ibitangazamakuru byabanje kuvuga ko arimo kuvurwa uburwayi bwo munda.
Ku rubuga rwa Twitter, uyu mukambwe w’imyaka 66 yavuze ko abaganga be barimo gusuzuma niba ashobora kubagwa amara ndetse ko kuri ubu arimo gukoresha umuyoboro wa ‘nasogastric’.
Yahise kandi anerekana ifoto ye kuri Twitter ashyize igikumwe ejuru aryamye ku gitanda cy’abarwayi bashyizwe mu bitaro.
Ikinyamakuru CGTN dukesha iyi nkuru cyatangaje ko Perezida Bolsonaro yagiye mu bitaro inshuro nyinshi kuva muri 2018 ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’igihugu.
Muri Nyakanga 2021 nabwo, yajyanywe muri Vila Nova Star kubera kuziba amara nyuma yo kugira uburibwe buhoraho munda igihe kirekire.
Ohereza igitekerezo
|