Perezida Biden yatanze imbabazi ku bari bafungiwe ibyaha bijyanye n’urumogi
Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yatanze imbabazi ku bantu ibihumbi bari bafungiwe ibyaha bifite aho bihuriye n’ikoreshwa ry’urumogi.
Perezida Biden kandi yatanze imbabazi ku bantu 11, "bari barahanishijwe ibihano bikomeye cyane, nyuma yo gukora ibyaha byoroheje babitewe n’ibiyobyabwenge”.
Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bye, Perezida Biden yavuze ko abo bantu bose “bagombaga kuba barahawe igihano gito cyangwa se cyoroheje”.
Perezidansi y’Amerika (White House), yavuze ko abo bantu 11 bari barahawe ibihano byo gufungwa imyaka ibarirwa mu binyacumi bari muri gereza, abandi barakatiwe ibifungo bya burundu.
Perezida Joe sBiden yavuze ko ibyo yabikoze bijyanye n’ibyo yari yarasezeranyije ko azashyira mu bikorwa ihame ryo kugira ubutabera bubereye bose.
Yagize ati "Kugira dosiye zirimo ko umuntu yakoresheje cyangwa se yari afite urumogi, byagiye bishyiraho inzitizi zitari ngombwa zibuza abantu kubona akazi, inzu n’amahirwe yo kwiga. Hari ubuzima bwinshi bwagiye buzima bitewe n’uburyo bwacu bwo gukurikirana iby’urumogi budasobanutse. Ubu rero ni cyo gihe cyo gukosora ibitameze neza”.
Ikinyamakuru cbsnews.com cyatangaje ko Perezida Biden yahamagariye ba Guverineri n’abayobozi mu nzego z’ibanze gufata urwo rugero, bagakurikirana ko nta muntu ufungiwe muri za gereza z’imbere muri za Leta zitandukanye, azira ibyaha bishamikiye ku rumogi.
Yagize ati "Nk’uko nta muntu ukwiye kuba muri za gereza nkuru azira gukoresha cyangwa se kugira urumogi, nta n’umuntu ukwiye kuba afungirwa muri za gereza zo muri za Leta kubera iyo pamvu”.
Ohereza igitekerezo
|