Perezida Biden yasuye Ukraine mu buryo butunguranye

Uruzinduko rwa Perezida Joe Biden wa Amerika muri Ukraine yakoze mu buryo butunguranye, rwafashwe nk’ikimenyetso gikomeye, kuko ngo ruje umunsi umwe mbere y’uko Perezida Putin avuga imbwirwaruhame ijyanye no kwizihiza isabukuru y’umwaka ushize, u Burusiya butangije intambara muri Ukraine.

Inkuru dukesha ikinyamakuru CNN ivuga ko mu ijambo yavugiye i Kyiv muri Ukraine, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023, Perezida Biden yavuze ko “Putin arimo agenda atsindwa intambara yashoje.”

Ari kumwe na Perezida Zelensky wa Ukraine, Biden yagize ati “Putin yibwiye ko Ukraine idafite ingufu, kandi n’uburengerazuba bukaba bwaracitsemo ibice. Yatekereje ko tutamuhangara, ariko ubu sintekereza ko abona ko ibyo yibwiye byari byo”.

Ati “Putin yaribeshye gusa, kuko umwaka urashize, ikimenyetso cy’uko yibeshye ngiki muri iki cyumba. Dore turahagararanye”.

Mu biganiro bagiranye muri Perezidansi ya Ukraine, Biden yavuze ko uruzinduko rwe muri icyo gihugu kigiye kwinjira mu mwaka wa kabiri w’intambara kirwana n’u Burusiya, rugamije kwerekana ko Amerika ishyigikiye Ukraine muri iyo ntambara, mu buryo bwose kandi bidashidikanywaho.

Yagize ati “Abaturage ba Ukraine bagaragaje ugushikama ku buryo bukomeye, ku rwego rwagezweho na bake mu myaka yashize”.

Perezida Biden yavuze ko mu bituma Amerika ikomeza gushyigikira Ukraine mu ntambara irimo, ari ugushaka ko ikomeza kuba igihugu cyigenga, ariko no guharanira ubwigenge bwa ‘Demokarasi’ ku buryo bwaguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka