Perezida Biden yahamije ko u Bushinwa butaroherereza intwaro u Burusiya
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamije ko kugeza ubu u Bushinwa butarohereza intwaro mu Burusiya, cyane ko icyo ari ikintu cyakunze kugaragazwa nk’igiteye impungenge ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Ibyo yabivuze ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, ubwo yari mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu.
Yagize ati “Ubu hashize amezi atatu, numva ko u Bushinwa bugiye guha u Burusiya intwaro zikomeye nyinshi, ibyo ntibivuze ko batazabikora, ariko kugeza ubu ntibarabikora”.
Yongeyeho ati “Simfata u Bushinwa nk’igihugu cyoroheje, kandi n’u Burusiya simbufata nk’igihugu cyoroheje, ariko amakuru y’ibyo babashinja ashobora kuba ashyiramo gukabya”.
Ku rundi ruhande, Joe Biden yashimye ugushyira hamwe kw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, ati “Niba hari ikintu cyabaye, ni uko Uburengerazuba bwashyize hamwe”.
Ubwo Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yagiriraga u ruzinduko i Moscou muri iki Cyumweru, Abarusiya n’Abashinwa bishimiye intangiriro y’umubano udasanzwe ‘relation spéciale’, hagati y’ibihugu byombi.
Perezida w’u Bushinwa ntiyigeze agaragaza ko azatanga intwaro ku basirikare b’Abarusiya bari mu ntambara muri Ukraine, kuko ibyo ngo byajyaga gukururira ibihano igihugu cye, bifashwe n’Uburengerazuba bw’Isi.
Ikindi kandi u Bushinwa ntibwigeze bugaragaza ko buzakomeza kugura gaz yo mu Burusiya, nyuma y’uko kuyohereza mu Burayi bihagaze, ndetse bigateza u Burusiya igihombo kinini.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|