Perezida Biden ameze neza nyuma yo kwitura hasi

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ubu ameze neza, nyuma yo gutsitara akitura hasi, ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi, ku ishuri ry’Igisirikare kirwanira mu kirere, ryo muri Leta ya Colorado.

Biden ameze neza nyuma yo kwitura hasi
Biden ameze neza nyuma yo kwitura hasi

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa byatangaje ko Perezida Biden ubwo yituraga hasi yafashijwe guhaguruka, akomeza igikorwa cyo gushimira abasirikare 921 barangije amasomo yabo.

Karine Jean-Pierre ushinzwe gutangaza amakuru muri White House, yavuze ko Biden ameze neza cyane kandi ko yuriye mu ndege amwenyura cyane. Abamurebaga bavuga ko aha yagendaga ntawe umusindagiza.

Perezida Biden amwenyura, yatangarije abanyamakuru ubwo yari ageze kuri White House ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023, ko yatezwe n’umufuka w’umucanga.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bifite abanyamakuru bakurikirana inkuru zo muri ‘White House’, avuga ko Biden yari yatsitaye ku mufuka urimo umucanga, ubwo yajyaga ahavugirwa ijambo.

Amashusho y’ibyabaye yerekana Biden atunga urutoki kuri umwe mu mifuka y’umucanga yakoreshejwe mu gusigasira icyuma cy’ikoranabuhanga asomeraho ijambo, kizwi nka (téléprompteur), ubwo yari afashijwe guhaguruka n’umutegetsi wo mu gisirikare kirwanira mu kirere n’abandi babiri bo mu itsinda rimucungira umutekano.

Uku kugwa kwe, kwiyongera ku guhubuka ku igare rye gutandukanye, no ku kugwa azamuka amadaraja yo ku ndege ye ya Air Force One.

Abanenga Biden bavuze ko ashaje cyane ku buryo adakwiye kwiyamamariza manda ya kabiri nka Perezida.

Biden si we Perezida wa mbere wa Amerika utsitaye ari imbere ya za ’camera’ z’abanyamakuru, kuko mu muhango wo mu 2012, Perezida Barack Obama yaratsitaye ubwo yari arimo azamuka amadaraja, mu gihe mu mwaka wa 1975 Perezida Gerald Ford yaguye ku madaraja y’indege ye ya Air Force One.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka