Pascal Simbikangwa yajuririye igihano cy’imyaka 25

Nyuma y’uko urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rukatiye Pascal Simbikangwa wari ukuriye ubutasi mu Rwanda igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, abunganira uyu mugabo bashyikirije urukiko ubujurire bwabo kuwa gatatu tariki 18/03/2014.

Abunganizi mu mategeko bitwa Frabrice Epstein na Alexandre Bourgeot bunganira Simbikangwa imbere y’ubutabera bavuze k obo n’uwo bunganira batanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, bavuga ko ikatirwa rye ryashingiye ku buhamya kandi urubanza rwe rufitanye isano na politiki, cyane cyane ko ngo hasigaye igihe gito hakibukwa ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Simbikangwa ashinjwa kugiramo uruhare.

Ni uyu Pascal Simbikangwa, inkiko zari zakatiye gufungwa imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yamaze kujuririra icyo gihano.
Ni uyu Pascal Simbikangwa, inkiko zari zakatiye gufungwa imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yamaze kujuririra icyo gihano.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ubutabera mu Bufaransa bemeza ko urubanza rwa Simbikangwa rwahuruje imbaga y’abantu batandukanye ku isi harimo n’abanyamakuru, ngo ni intangiriro ica amarenga ko abakekwaho Jenoside bari ku butaka bw’icyo gihugu bashobora gushyikirizwa ubutabera.

Simbikangwa wahakanye yivuye inyuma ko nta bushobozi bwo gutanga amabwiriza yo kurimbura Abatutsi mu gihe cya Jenoside yari afite kubera ko yari yaramugaye, yanavuze ko atigeze abona imirambo y’Abatutsi mu minsi 100 Jenoside yamaze.

Alain Gauthier ukuriye umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu ukorera mu Bufaransa yatangaje ko nta gitangaje kuba yajuririye icyo cyemezo.

Simbikangwa w’imyaka 54, ukomoka mu karere ka Ngororero mu ntara y’Iburengerazuba, yafatiwe mu birwa bya Mayotte yarahinduye amazina, akaba yaratawe muri yombi mu mwaka wa 2008. Afite ubumuga, akaba agendera mu igare ryabugenewe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

mwongeye kwirirwa nge kuringe kumva ngo umuntu amena amaraso yundi birababaje banyarwanda mwaretse tugasenyera kumugozi umwe tuti tandukanyije gusa icyo nashishikariza uwitwa umunyarwanda wese waba uri mumahanga uziko haruwo wajyiriye nabi wagaruka inyuma ukamusaba imbabazi kdi uzisabye arazihabwa Iwish You Good Night.

Niyonsenga Eric yanditse ku itariki ya: 5-12-2014  →  Musubize

mwongeye kwirirwa nge kuringe kumva ngo umuntu amena amaraso yundi birababaje banyarwanda mwaretse tugasenyera kumugozi umwe tuti tandukanyije gusa icyo nashishikariza uwitwa umunyarwanda wese waba uri mumahanga uziko haruwo wajyiriye nabi wagaruka inyuma ukamusaba imbabazi kdi uzisabye arazihabwa Iwish You Good Night.

Niyonsenga Eric yanditse ku itariki ya: 5-12-2014  →  Musubize

Ni byo koko amaraso arasama kandi yose ntabwoko nta nibara agira. bidatinze ariya ya jyugunwe mu kiyaga aze abahagame. umwicanyi wese aho ava akagera ntarindi zina wa muha keretse iryo yihitiramo. mureke amaranga mutima yu zuyemo ubugome butigeze bugirwa ni kiremwa muntu hano kuri iy,isi. GOD BLESS U BROTHERS.
Donathien

NIKOBAHOZE DONATHIEN yanditse ku itariki ya: 8-09-2014  →  Musubize

ndajyira mvugango niyo wahungirahe uziko wahemutse umutima uzagushinja kdi umenyeko icyuzaba ntaho cyijya ahubwo inama nakujyira nugusaba imbabazi kuko uwuzisabye arazihabwa utarinze urushya abatuyobora.

0728515689 yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

uyu mugabo menya ataranyuzwe koko, reka baze bamukatire burundu y’umwihariko cg 55 ubundi aboreremo , erega amaraso y’umuntu ntiyamena ngo akugwe amahoro never.

cedrik yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka