Papa Leo XIV ni umufana ukomeye wa Tennis

Robert Cardinal Prevost yatowe nka Papa ku wa Kane tariki 8 Gicurasi 2025, ku munsi wa kabiri w’amatora kuko uwa mbere wari warangiye Abakaridinali batabashije kwemeranya k’ugomba kuba Papa.

Papa Leo XIV yemeza ko ari umufana wa Tennis
Papa Leo XIV yemeza ko ari umufana wa Tennis

Cardinal Prevost akimara kwimikwa yafashe izina rya Leo XIV. Mu ijambo yavuze akimara gutorwa, yasabye abakirisitu Gatolika kunga ubumwe no kurangwa n’urukundo.

Yagize ati “Turi intumwa z’Imana, Imana itugenda imbere kandi Isi ikeneye urumuri rwayo. Ikiremwa muntu gikeneye Kirisitu nk’ikiraro kiduhuza n’Imana n’urukundo rwayo. Mudufashe, dufashanye twubake ibiraro binyuze mu biganiro kandi twese dushobora kubaho mu mahoro.”

Uyu mugabo w’imyaka 69 yavukiye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni we Munyamerika wa mbere ubaye Papa, akaba agiye kuyobora Kiliziya Gatorika igizwe n’abantu Miliyari 1,4 kw’Isi yose.

Afatwa nk’umuntu uzazana impinduka, kuko yamaze imyaka itari mike ari umumisiyonari muri Peru mbere y’uko agirwa musenyeri mukuru muri icyo gihugu.

Afite ubwenegihugu bwa Peru, akaba azwi cyane nk’umuntu wakoranye n’imiryango yari yarasigaye inyuma, yongera gufasha mu kubaka Kiliziya muri ako karere.

Ni umufana ukomeye wa Tennis

Mu bijyanye n’imikino n’imyidagaduro, Papa Leo XIV azwi nk’umufana ukomeye wa Tennis ndetse yagiye agerageza kuyikina.

Nyuma gato yo kugirwa Cardinal, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya Kiliziya (augustinianorder.org), Papa Leo XIV yagize ati “nifata nk’umukinnyi wa Tennis utarabigize umwuga. Kuva nava muri Peru nagize igihe gito cyo kwitoza, ariko niteguye gusubira mu kibuga.”

Uretse gukina no gukurikirana umukino wa Tennis, Papa Leo XIV, iyo afite umwanya akunda gusoma no gutemberera ahantu hashya kuri we.

Ni umuhanga mu mibare

Uretse kuba umuhanga mu bijyanye n’Iyobokamana, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko agenga Kiliziya yakuye muri Pontifical University of Saint Thomas Aquinas i Roma mu Butaliyani, Papa Leo XIV ni n’intiti mu bijyanye n’Imibare, kubera ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza Villanova i Philadelphia mu 1977.

Nyuma yo kurangiza Kaminuza yinjiye mu muryango w’Abihayimana witiriwe Mutagatifu Augustine.

Ni umwe mu bo Papa Francis yubahaga

Mu 2020 ubwo Papa Francis yari ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi, yahamagaje Papa Leo XIV wari ukiri Musenyeri wa Diyosezi ya Chiclayo muri Peru, amushyira mu nama y’ubuyobozi bwa Vatican cyane cyane ishinzwe ibijyanye no gutoranya ba Musenyeri hirya no hino ku Isi.

Ibi byagaragaje icyizere yari amufitiye. Kuva icyo gihe yahise yimukira i Roma. Muri Nzeri 2023, Papa Leo XIV yazamuwe mu ntera agirwa Cardinal.

Umunyamakuru wa CNN i Vatican, Christopher Lamb avuga ko “Papa Francis yamwubahaga cyane ndetse amutekereza nk’umuntu ushoboye. Birigaragaza ko Papa Francis hari ikintu yamubonyemo, umuyobozi ushoboye.”

Uyu munyamakuru ubwe wihuriye na Papa Leo XIV akiri Cardinal yagize ati “ni umuntu ufite ibitekerezo cyane.”

Izina Léon/Leo riri mu mazina azwi cyane y’Abapapa

Papa Leo wa mbere, azwi kandi kw’izina rya Leo Mukuru Mutagatifu (saint Léon le Grand/ St Leo the Great), yabaye Papa hagati y’umwaka wa 440 n’uwa 461 nyuma y’ivuka rya Yezu.

Yari Papa wa 45 ku rutonde rw’abapapa, akaba yaramenyekanye kubera uruhare rwe mu gushaka amahoro.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka