Papa Jean Paul II arashinjwa guhishira ihohoterwa ryakorerwaga abana akiri Karidinari

Iperereza rimaze iminsi rikorwa muri kiliziya Gatolika, rirashinja uwahoze ari umushumba wayo nyakwigendera Jean Paul II ko yaba yarahishiriye ihohoterwa ryakorerwaga abana muri Pologne, ndetse ngo abapadiri bakoraga ibyo byaha akabohereza mu tundi turere kugira ngo abakingire ikibaba.

Papa Jean Paul II wavukiye muri Pologne ku mazina ya Karol Wojtyla, ngo yari azi abapadiri bahohoteraga abana ubwo yari akiri karidinari wa wa Krakow iwabo muri Pologne nk’uko byatangajwe kuwa mbere na televiziyo yo muri Pologne.

Iryo perereza rivuga ko Karidinari Wojtyla ngo yahitagamo kohereza abapadiri bavugwagaho ibyo byaha, bakajya mu zindi diyoseze za kure kugira ngo abakingire ikibaba, harimo ndetse na padiri Franz Koenig bivugwa ko yohereje kuba karidinari wa Viennese muri Autriche (Austria).

N’ubwo uwo mukaridinari ngo yaje gusaba ko ibyo yakoze bikomeza kugirwa ibanga; iperereza ryayobowe n’uwitwa Michal Gutowski, ngo ryabashije kugera ku nyandiko zari zibitswe n’abari bashinzwe ubutasi muri Autriche, n’izari zibitswe na kiliziya.

Gusa abayobozi ba diyoseze ya Krakow ngo bimye Gutowski uruhushya rwo kujagajaga mu bushyinguranyandiko bwabo.

Umwe mu batanze amakuru yakoreshejwe mu iperereza, avuga ko yabanje kugera kuri karidinari Wojtyala (waje kuba Papa Jean Paul II), amushyiriye ibirego mu 1973, ariko ngo karidinari akamusaba ko nta wundi muntu agomba kubibwira.

Uwashyize ahagaragara ayo makuru ubwe yaragize ati “Wojtyla yabanje gushaka kumenya niba bitari ibihuha, hanyuma asaba ko bitagira ahandi bigera, ko ari we ubwe uzabyikemurira.”

Thomas Doyle nawe wari umupadiri, wigeze kwandika imwe muri raporo za mbere zishinja abayobozi ba kiliziya gatolika guhohotera abana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko aya makuru ari intambwe ikomeye mu iperereza, kubera ko yerekana uburyo Jean Paul II ngo yari azi neza ikibazo cy’uwo mupadiri wahohoteraga abana na mbere y’uko agera i Vatican.

Iperereza rya Gutowski rije mu gihe hari ibindi birego nk’ibyo byashyizwe ahagaragara n’umunyamakuru w’Umudage nawe ushinja abapadiri bo muri Pologne guhohotera abana.

Jean Paul II, wabaye Papa wa mbere utari Umutaliyani kuva mu kinyejana cya 16, yaramamaye cyane mu gihe cye nk’umuyobozi wa kiliziya, ndetse ashyirwa mu batagatifu amaze kwitaba Imana mu 2005.

Ashimirwa uruhare rukomeye yagize mu isenywa ry’Ubumwe bw’Abasoviyete n’ibindi bihugu byo mu burasirazuba byari bibushyigikiye ahagana mu 1980, akaba yarahushijwe kenshi n’abagerageje kumwica.

Mu izina rya kiliziya gatolika, Jean Paul II yanasabye imbabazi z’ibikorwa bibi byakorewe abagore no kuba ntacyakozwe mu busumbane bwari mu buyobozi bwa gotalika, mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yose.

Mu byo yanenzwe cyane harimo kuba yarananiwe kugira icyo akora ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana muri kiliziya gatolika, usibye gusa kuvuga ati “nta mwanya uri mu bupadiri no mu buzima bwo kwiha Imana ku bantu batinyuka kugirira nabi abakiri bato”.

Papa Jean Paul II ni we muyobozi wa kiliziya gatolika wageze mu Rwanda kugeza ubu, mu ruzinduko yagiriye mu bihugu bine ahereye muri Tanzania, Burundi, Rwanda na Cote d’Ivoire hagati y’amatariki 1-10 Nzeri 1990.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngiyi impamvu rero tutagomba kuvuga ko Paapa ari "Nyirubutungane".Cyangwa kumwemerera ko agira abantu abatagatifu,kandi nawe atari umutagatifu.Biba ari icyaha cyo gusuzugura Imana,iyo Paapa yihaye kugira abantu abatagatifu kandi imana itamuhaye uruhushya (usurpation).Ijambo ry’imana rivuga ko abantu bose ari abanyabyaha,na paapa arimo.

bukeye yanditse ku itariki ya: 8-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka