Papa Francisco yizihije imyaka 53 ahawe Ubupadiri
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francisco arizihiza imyaka 53 ahawe ubupadiri.

Papa Francisco, ubusanzwe witwa Jorge Mario Bergoglio, uvuka mu mujyi wa Buenos Aires mu gihugu cya Argentine, arimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 53 abaye Padiri mu muryango w’Abajesuite.
Ubwo yari amaze iminsi ine yizihije isabukuru y’imyaka 33 yari amaze avutse, yahawe ubupadiri tariki 13 Ukuboza 1969 na Arikiyepiskopi Ramón José Castellano wa Cordoba, uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ku itariki 21 Gashyantare 2002, nibwo Papa Francisco yagizwe Cardinal na Pope Jean Paul II, nyuma yo kuba Arikiyepiskopi wa Buenos Aires kuva mu 1998.
Nka Cardinal wari wemerewe gutora Papa, yari mu nteko y’Abakaridinal batoye Papa Benedigito XVI muri Mata 2005, aba ari na we umusimbura ku itariki 13 Werurwe 2013, nyuma y’uko Papa Benedigito XVI yari amaze kwegura tariki 28 Gashyantare 2013.

Papa Francisco aritegura kwizihiza isabukuri y’imyaka 86 y’amavuko kuri uyu wa gatandatu, kuko yavutse ku itariki 17 Ukuboza 1936.
Ohereza igitekerezo
|
Ariko mfite ibibazo byinshi kuli Paapa.Urugero,bigisha ko Petero ariwe Paapa wa mbere.Ariko wasoma bible,ugasanga ntaho byanditse.Bible ivuga ko Petero yari afite umugore.Ikindi kandi,bible ivuga ko ahantu honyine Petero yagiye hanze ya Israel ari i Babylon gusa.Nta na hamwe ivuga ko Petero yabaye I Roma cyangwa yapfiriye I Roma nkuko Gatulika ivuga.Kuba Yezu yarabwiye Petero ngo “Uri urutare kandi kuli urwo rutare niho nzubaka Kiriziya yanjye”,ntibivuga ko yamugize Paapa wa mbere,cyangwa ko yali Umugatulika.Urutare ntibisobanura Paapa.Ubupaapa bwazanywe n’idini Gatolika mu Kinyejana cya 4.Tujye dusuzuma icyo bible ivuga,aho gupfa kwemera ibyo amadini yigisha byose,bidahuye nuko bible ivuga.Imana ibifata nk’icyaha gikomeye cyo kuyibeshyera.