Papa Francis yunamiye impunzi n’abimukira baburiye ubuzima muri Méditerrané

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko i Marseille mu gihugu cy’u Bufaransa, Papa Francis yunamiye impunzi n’abimukira baburiye ubuzima mu Nyanja ya Méditerrané.

Papa Francis aha icyubahiro abaguye muri Méditerrané
Papa Francis aha icyubahiro abaguye muri Méditerrané

Papa Francis yasabye ko Isi yagira umuco wo kwakira no gutabara impunzi, kuko aribyo bikwiye abemera Imana, bikanagaragaza ubumuntu n’iterambere.

Ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu mujyi wa Marseille, uherereye mu majyepfo y’u Bufaransa, ahateraniye inama imaze iminsi yiga ku kibazo cy’impunzi n’abimukira mu karere gakikije inyanja ya Méditerrané. Papa Francis yifatanyije mu isengesho n’Abihayimana bo muri aka karere.

Muri iyi nama yahuje Abepiskopi Gatolika 70 bo mu karere gakikije inyanja ya Méditerrané, hatumiwemo kandi abahagarariye urubyiruko 120 bafite imyaka hagati ya 20 na 35, inatumirwamo n’abayoboke bo mu yandi madini.

Vaticannews dukesha iyi nkuru, yatangaje ko uru rugendo rugamije gukangurira abakuru b’amadini na Kiliziya, kugira uruhare mu gufasha no kwita ku bimukira n’impunzi baza muri aka karere, abenshi muri bo bakaba ari abaturuka ku mugabane wa Afurika baba bambuka iyi nyanja bagana ku mugabane w’u Burayi, mu rwego rwo kujya kuhashakira imibereho.

Papa Fransisiko avuga ko ubufatanye mu kwita kuri aba bimukira, ari ikimeneyetso cy’ubuvandimwe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023, nibwo Papa Francis asoza uru ruzinduko agirira mu mujyi wa Marseille. Biteganyijwe ko agirana ibiganiro n’abitabiriye inama, kubonana na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macro, akanatura igitambo cy’Ukaristiya kuri Stade ya Velodrome, Misa yitabirwa n’abagera ku bihumbi 50.

Papa Francis yifatanyije n'Abihayimana mu isengesho
Papa Francis yifatanyije n’Abihayimana mu isengesho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka