Papa Francis yongeye kugaragara mu ruhame
Yanditswe na
Ruzindana Janvier
Kuri iki Cyumweru, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko yagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma y’ibyumweru birenga bitanu ari mu bitaro aho yari arimo kuvurirwa indwara z’ubuhumekero.

Papa Fransisiko yagaragaye ku rubaraza rw’ibitaro bya Gemelli biherereye i Roma ubwo yasuhuzaga abantu, mbere y’uko asezererwa kuri iki gicamunsi. Abaganga batangaje ko nubwo yorohewe ava mu bitaro ariko agakomeza kwitabwaho kugira ngo akire neza.
Ku itarki ya 14 Gashyantare 2025, Papa Farancis w’imyaka 88, nibwo yakorewe isuzuma ryimbitse abaganga basanga arwaye umusonga mu bihaha byombi. Abakirisitu Gatolika n’abandi ku Isi basabwe kumusengera bamwifuriza gukira vuba aho bamwe bajyanaga indabo na za buji ku Bitaro bya Gemelli bamusengera.

Ohereza igitekerezo
|
Imana ishimwe yamwimanye nakomeze aragire ubushyo bwayo mu rwuli rutoshye no kuziyobora ku isooko ifutse. Singizwa Nyagasani Yezu.