Papa Francis yatangiye ingendo ku mugabane wa Aziya na Oseyaniya

Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Francis tariki ya 2 Nzeri 2024 yatangiye urugendo rw’iminsi 12 aho azanyura mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Aziya na Oseyaniya mu rwego rw’ivugabutumwa.

Papa Francis yatangiye ingendo ku mugabane wa Aziya na Oseyaniya
Papa Francis yatangiye ingendo ku mugabane wa Aziya na Oseyaniya

Papa Fransisiko yageze i Jakarta muri Indoneziya aho yatangiriye urugendo akazagera mu bihugu bine ari byo, Indoneziya, Singapore, Papuwaziya na Timor y’Uburasirazuba.

Mu gihe cy’iminsi 12 y’urugendo Papa Fransisiko agiye kugirira muri Aziya na Oseyaniya, azakora urugendo rw’amasaha 44 aho azakora ibilometero bigera ku bihumbi 32.

Papa Francis ategerejwe kandi kuzatanga inyigisho n’ubutumwa inshuro 16, mu rwego rwo gukomeza ukwemera kw’Abakirisitu bo mu bihugu bine azasura. Papa Francis yasabye Abakirisitu kumusabira kugira ngo uru rugendo ruzere imbuto.

Ati “Ndabasaba isengesho no kwifatanya nanjye muri uru rugendo ngiyemo kugira ngo ruzere imbuto kubazahabwa ubutumwa”.

Amakuru yatangajwe avuga ko nta bandi bantu bamuherekeje mu rugendo rwe uretse abanyamakuru. Biteganyijwe ko Papa Francis azamara iminsi itatu mbere yo gukomeza uruzinduko rwe muri Aziya.

Ibihugu Papa Francis azagenderera
Ibihugu Papa Francis azagenderera

Papa Francis azakirwa n’Abakaridinari muri buri gihugu, batatu muri bo bakaba barashyizweho na Papa Fransisiko ubwe.

Urugendo rwe muri Indoneziya, biteganyijwe ko azaganira n’abaturage bari mu madini atandukanye barimo Abayisiramu ndetse n’Abakirisitu batandukanye.

Igihugu cya Indoneziya gifite umubare w’Abayisiramu benshi ku isi, kigizwe n’ibirwa byinshi, hafi 17,000 aho gituwe n’imiryango myinshi n’amoko akoresha indimi nyinshi zitandukanye.

Abakirisitu Gatorika bagize 3% by’abatuye iki gihugu bangana na miliyoni umunani 8 muri miliyoni 280 zose gusa, nubwo bimeze bityo ariko kutagira imyizerere imwe y’abatuye iki gihugu ntibikuraho kubahana ku giti cyabo no kubana mu mahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka