Papa Francis yasabye Trump kuzahosha intambara ya Ukraine n’u Burusiya

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yasabye Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika, kuzakora ibishoboka byose agashaka igisubizo mu guhosha intambara zikomeje kubera hirya no hino ku Isi, cyane cyane iya Ukraine n’u Burusiya.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’umushumba wa Kiliziya Gatolika, ubwo yashimaga Donald Trump ku ntsinzi ye mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika .

Karidinari Pietro Parolin yifurije Trump amahirwe ndetse n’ubushishozi mu mirimo ye, amubwira ko mu byo Kiliziya Gatolika imutegerejeho, harimo gushakira ibisubizo intambara zizahaje Isi, cyane cyane intambara ya Ukraine n’u Burusiya.

Mu kiganiro Kardinari Pietro Parolin yagiranye n’itangazamakuru i Roma yagize ati: "Tumwipfuije ubushishozi no guca bugufi kuko ari yo ndagagaciro ya mbere bibiliya ivuga ku muyobozi mwiza."

Karidinari Parolin, yabajijwe ku cyo atekereza ku byavuzwe na Donald Trump ko azarangiza intambara ya Ukraine mu masaha 24, asubiza avuga ko nka Kiliziya ibyizeye.

Agira ati: "Reka tubyizere. Gusa ntekereza ko nta bubasha bwo gukora ibitangaza (Magic) afite. Kugira intambara irangire, hakenewe kwicisha bugufi no kwitanga cyane. Birasaba ko umuntu ashyira imbere inyungu rusange. Turizera ko azabasha kuzana amahoro n’ituze."

Karidinari Parolin uza ku mwanya wa Kabiri mu buyobozi bwa Kilizaya Gatolika. Yavuze ko ikindi Vatikani yifuza, ari uko Donald Trump azayobora Abanyamerika bose.

Kiliziya Gatolika igize icyo itangaza ku ntsinzi ya Donald Trump, nyuma y’uko muri Nzeri, Papa Francis yashinjaga abakandida babiri bari bahanganye mu matora y’uyu mwaka kudaha agaciro ubuzima bw’ikiremwamuntu.

Icyo gihe Papa Francis yanenze cyane Kamala Harris kubera gushyigikira abifuza gukuramo inda ku bushake, ashinja kandi Trump kudaha agaciro no gukumira abimukira. Papa yavuze ko bombi, ibyo bakora cyangwa bashyigikiye ari ibyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NTUYE NYARUGURU KIBEHO HOLLY LANDY ICYIFUZO NUKO MWATANGA IKIRARO GISWI GIHEMVU

BABUJI yanditse ku itariki ya: 10-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka