Papa Francis yasabye amadini kubaha ubuzima bwa muntu

Mu nama mpuzamahanga y’abayobozi bakuru b’amadini ku isi, yabereye mu mujyi wa Nour-Soultan mu gihugu cya Kazakisitani, Papa Francis yasabye abakuru b’amadini kureka ubuhezanguni kuko bwanduza ukwera kandi bugasebya ababukora.

Papa Francis
Papa Francis

Ati “Igihe kirageze ngo amadini yikure mu buhezanguni busebya kandi bukanduza ukwemera kwacu”.

Mu Ijambo Papa Francis yagejeje ku bayobozi bakuru mu gihugu cya Kazakisitani muri iki Gihugu, Papa Francis yasabye abayobozi bakuru ku isi kwirinda gucamo isi ibice nk’uko byabaye mu mateka yo hambere.

Ati “Imana si yo itera intambara hagati y’amadini ahubwo ni abayobozi bayo ndetse n’abayoboke bayo batuma isi ihora mu ntambara z’urudaca zishingiye ku myemerere itandukanye”.

Papa Francis yabwiye abayobozi b’Amadini ko Iyobokamana ari ryo rikenewe kuko ari ryo riha amahoro isi. Papa Francis avuga ko ari yo mpamvu ukwishyira ukizana kw’amadini ari ingenzi mu iterambere ryuzuye.

Papa Fransisiko yasabye abayobozi bakuru b’amadini ku Isi, guhora bibutsa abayoboke babo icyubahiro cya muntu, baharanira kurengera abana, abageze mu zabukuru n’impunzi.

Yibukije abakuru b’amadini ko umubano w’amadini udashingiye ku guhuza imyizerere n’imyemerere yayo, ahubwo ushingiye ku mutima wo kubaha mugenzi wawe no kumwakira nk’umuvandimwe.

Yanasabye abayobozi b’amadini ko Iyobokamana ari ryo ikiremwamuntu gikeneye kuko rimuha ukwizera n’amahoro isi isonzeye rikanamara inyota y’Imana iba mu mutima wa muntu.

Ati “Ni yo mpamvu ukwishyira ukizana kw’amadini ari ingenzi mu iterambere ryuzuye rya muntu".

Muri iyi nama, Papa Fransisiko yahamagariye abayobozi bakuru b’amadini ku Isi kurengera ibidukikije byugarijwe n’inyota y’ubutunzi, isahuranwa rigaragara mu bantu batitaye kuri ejo hazaza kandi ibidukikije ari byo bigize ubuzima bw’ibiremwa byo mu isi.

Papa Francis yagarutse ku cyorezo cya Covid-19 cyazahaje isi, asaba abayobozi b’amadini ko iki cyorezo cyagombye kubabera urugero rwiza ko nta muntu wigira ahubwo ko agirwa n’undi bityo bagakorera hamwe kugira ngo batere imbere.

Abayobozi bakuru b’amadini ku isi bishimiye guhura nyuma y’icyorezo cya Covid-19, cyamaze imyaka 2 cyugarije isi kigatuma abantu badasabana ndetse ngo babashe kungurana inama n’ibitekerezo ubu bakaba bongeye guhura bigira hamwe icyateza abayoboke b’amadini yabo imbere.

Iyi nama yitabiriwe n’amadini atandukanye arimo Islam, Abaporotesitanti, Abangilikani, Aba Orthodox, Abadivantiste b’umunsi wa karindwi, abayobozi bakuru b’Idini y’Abayahudi muri Isiraheli barimo Rabbi Yitzhak Yosef, Sephardi na David Baruch Lau, Ashkenazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Paapa avuga ni ukuli.Usanga abayoboke b’amadini benshi batubaha ubuzima bwa muntu.Ndetse n’amadini ubwayo nuko.Muribuka intambara za Crusades zabaye,Abaslamu barwana n’Abakristu.Intambara yo muli Irland,ni abaporoso barwana n’abagatolika.Muli Russia,umukuru w’idini rya Orthodoxe asengera ingabo z’igihugu ngo zijye kwica abaturage ba Ukraine.

biseruka yanditse ku itariki ya: 16-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka