Papa Francis yajyanywe kwa muganga kubagwa amara

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku wa Gatatu tariki 7 Kamena 2023, yajyanywe kwa muganga kubagwa kubera ikibazo yagize cy’amara.

Papa Francis ararembye
Papa Francis ararembye

Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, yatangaje ko uku kubagwa kwateguwe n’itsinda ry’abaganga rishinzwe kumwitaho, bikaba biteganyijwe ko abagwa atewe ikinya cyo ku musinziriza umubiri wose. Bruni yatangaje ko Papa yagombaga kubagwa agace gato k’amara kamubabaza.

Papa Francis yajyanywe mu bitaro bya Gemelli by’i Roma, bikaba biteganyijwe ko akomeza kwitabwaho ari kwa muganga nyuma yo kubagwa.

Amakuru yo kubagwa kwa Papa Francis aje nyuma y’umunsi umwe, ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bivuze ko yagiye mu bitaro bya Gemelli tariki ya 6 Kamena 2023 amaramo igihe gito.

Muri Werurwe 2023, Papa Francis w’imyaka 86, yagiye mu bitaro amaramo iminsi ine kubera ikibazo yari yagize mu buhumekero, bituma ahagarika ibikorwa bye byose byari biteganijwe ku ya 26 Gicurasi, kubera ko atari ameze neza.

Mu 2022, Papa Francis yagize ububabare mu ivi bituma atangira kugira ikibazo cyo guhagarara no kugenda neza, biba ngombwa ko yifashisha igare.

Papa Francis yabwiye Abasenyeri bo mu Butaliyani muri Gicurasi 2022, ko adashaka kubagwa ivi kubera ko atifuzaga kongera guterwa ikinya kimusinziriza umubiri wose, nyuma yo kubagwa muri Nyakanga 2021.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi muri Nyakanga 2021, yigeze kugira ikibazo cyo kubabara mu rura runini, biba ngombwa ko abagwa, ubu bikaba aribyo byongeye kumugaruka.

N’ubwo afite ibibazo by’ubuzima, Vatikani iherutse gutangaza ko Papa yifuza gusura Mongoliya tariki 31 Nzeri 2023.

Biteganijwe kandi ko azajya i Lisbonne muri Portugal, ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku matariki 2-6 Kanama. Muri urwo rugendo kandi harimo no gusura Ingoro ya Bikira Mariya wa Fatima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umubyeyi arware ubukira. Yezu amubere umuganga, Bikira Mariya umwamikazi wa Kiriziya yaragijwe amubere umurwaza.

iganze yanditse ku itariki ya: 8-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka